Jay Polly ati ’ibyabaye ni Satani gusa ndi umukirisitu wa ADEPR’

Byatangaje abantu cyane ubwo Jay Polly yavugaga ko ari umukirisito wo muri ADEPR, mu gihe mu minsi ishize yavuzweho amahane yatumye akubita umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu, yafungurwa akarara asinze.

Jay Polly avuga ko gusenga aricyo cyonyine cyatsinda Satani
Jay Polly avuga ko gusenga aricyo cyonyine cyatsinda Satani

Mu minsi ishize, Jay Polly yavuzweho amahane yatumye akubita umugore we anamukura amenyo, yanavuzweho ubusinzi bukabije bwatumye ataririmba mu gitaramo yari yatumiwemo ku munsi w’ubunani.

Mu kwisobanura ari mu kiganiro Boda to Boda cya KT Radio, uyu mu raperi yavuze iyo adaheruka mu rusengero akunda kwisanga yitwaye nabi agakora amakosa ari nabyo byamubayeho mu minsi ishize, anemera ko adaheruka ku muryango w’urusengero, uretse ko avuga ko asigaye asenga buri gitondo uko abyutse.

Kuva mu bwana bwe, Jay Polly yasengeraga mu itorero rya ADEPR, ndetse agitangira kuba icyamamare, yajyaga agaragara rimwe na rimwe mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, ruri mu mugi wa Kigali. Tumubajije niba akibarizwa muri iri torero, Jay Polly yagize ati “Ndacyari mu itorero ryange nta kibazo”.

Tumubajije niba itorero rye rikimwemera nk’umuyoboke waryo ati “Simbizi, ariko jyewe ndaryemera”.

Abajijwe niba kunywa inzoga kugera ubwo asinze bidahabanye n’amahame y’itorero asengeramo, yagize ati “Agatama karanyobwa. biriya ni ugusangira n’inshuti kandi mwibuke ko hari ku bunani”. Muri iki kiganiro, hari buri nteruro Jay Polly yayivugaga ashyizemo ijambo “Imana” yumvikana nk’umuntu uyishima ari nabyo byatumye abazwa niba akijya mu rusengero asubiza ko atahaheruka, ariko ngo buri uko asenze yibuka ko ADEPR ari itorero asengeramo.

Gusinda bikabije byongeye kuba ikibazo kuri Jay Polly ubwo yagaragaraga yasindiye mu kabari kitwa Wakanda kari Kabeza mu ijoro ry’ubunani. Iki gihe Jay Polly yahamagawe ku rubyiniro ananirwa kuririmba kubera isindwe.

Uwari uyoboye iki gitaramo MC Ally Soudy niwe wamurandase amuvana ku rubyiniro ajyanwa mu modoka. Jay Polly we ntiyemera iby’ubu businzi, ahubwo avuga ko abagizi ba nabi bamuvangiye ibintu bimusindisha mu kirahure yanyweragamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kimwe na Jay Polly,aba Stars benshi bavuga Imana,ndetse bakayiririmba.Nyamara bagakora ibyo itubuza,cyane cyane ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.Muli Matayo 15:8,Imana ivuga ko "abantu bayubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yayo".Bene abo ni millions nyinshi kandi ntabwo Imana ibemera,kubera ko bakora ibyo itubuza.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha.Imana yumva gusa kandi yemera abantu bayumvira.Nibo bonyine izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi izabazura ku Munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.Abandi bose baba bata igihe.

gisagara yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka