Iterana ry’amagambo hagati ya Olvis na Miss Vanessa
Umuhanzi Olvis yanenze Vanessa Uwase baherutse gutandukana, kubera amagambo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga amwita umwana mu rukundo.

Umubano wa olvis na Miss Vanessa wageze ku ndunduro, nyuma y’uko mu minsi ishize buri wese muri bo yashinjaga mugenzi we imyitwarire idahwitse byabaviriyemo gutandukana.
Aba bombi bari bamaze amezi agera muri atandatu bakunda, n’urukundo rwabo rwamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ariko kugeza ubu ibyari uburyohe bw’urukundo byamaze guhinduka iteranamagambo.
Nawe abinyujije kuri Instagram, Olvis yanenze uburyo Vanessa yamamaje itandukana ryabo akanamusebya ku ka rubanda. Avuga ko byamubabaje ariko adateze gukora nkawe.

Yagize ati “Ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira make kuko amateka anyereka ko umuntu arahinduka agakomera n’uwari ukomeye agata byose akaba muto niyo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure isi kuko utitonze irakunyuka kubw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo nsuzugure, unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.”
Vanessa niwe watangije iri teranamagambo mu cyumweru gishize, aho abinyujije kuri Snapchat yeruye ko atakiri mu rukundo na Olvis.
Icyo gihe yagize ati “Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza.”
Olvis na Miss Vanessa batandukanye nyuma y’uko bagiye bashimangira iby’urukundo rwabo haba mu itangazamakuru, mu mafoto aherekejwe n’amagambo yuje urukundo ndetse byari bigoye kubona umwe adafatanye agatoki ku kandi na mugenzi we.
Olvis ni umwe mu basore bagize itsinda rya Active naho Uwase Raissa Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015.
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
hahaha yewe burya abantu batoranya ba Miss bazi kureba ubu se koko uriya yari kuba miss ahubwo bahite bamwambura no kuba igisonga cya miss kuko ahubwo yakagiye kwibera Iwawa
......"Ngo ntawita umwana uwo yambariye ukuri??"..... Yewe ga! Ubwo uramuhaze sha, icyo wamushakagaho warakibonye! Bari b’u Rwanda ko mukomeje kwishyira ku Karubanda, bite byanyu?? Murutwa n’IKIZUNGEREZI ALLIONI, wicugusiriza ibibuno n’ibizigira, abasore bagasigara bamira amazi....!!!!