Iterana ry’amagambo hagati ya Olvis na Miss Vanessa
Umuhanzi Olvis yanenze Vanessa Uwase baherutse gutandukana, kubera amagambo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga amwita umwana mu rukundo.

Umubano wa olvis na Miss Vanessa wageze ku ndunduro, nyuma y’uko mu minsi ishize buri wese muri bo yashinjaga mugenzi we imyitwarire idahwitse byabaviriyemo gutandukana.
Aba bombi bari bamaze amezi agera muri atandatu bakunda, n’urukundo rwabo rwamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ariko kugeza ubu ibyari uburyohe bw’urukundo byamaze guhinduka iteranamagambo.
Nawe abinyujije kuri Instagram, Olvis yanenze uburyo Vanessa yamamaje itandukana ryabo akanamusebya ku ka rubanda. Avuga ko byamubabaje ariko adateze gukora nkawe.

Yagize ati “Ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira make kuko amateka anyereka ko umuntu arahinduka agakomera n’uwari ukomeye agata byose akaba muto niyo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure isi kuko utitonze irakunyuka kubw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo nsuzugure, unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.”
Vanessa niwe watangije iri teranamagambo mu cyumweru gishize, aho abinyujije kuri Snapchat yeruye ko atakiri mu rukundo na Olvis.
Icyo gihe yagize ati “Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza.”
Olvis na Miss Vanessa batandukanye nyuma y’uko bagiye bashimangira iby’urukundo rwabo haba mu itangazamakuru, mu mafoto aherekejwe n’amagambo yuje urukundo ndetse byari bigoye kubona umwe adafatanye agatoki ku kandi na mugenzi we.
Olvis ni umwe mu basore bagize itsinda rya Active naho Uwase Raissa Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015.
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
kbs uwomukobwa arasuzugura byahatari
Ahaaa Inkundo z’i Kigali ndabona zigoye pe!
Uwashaka yakibera single rwose.
Ndabona ari za Online Love Umugani wa #Active.
Ahaa!! hari umuhungu harumukobwa
bose ntawakoze ibyiza
really?? that’s BS!! it’s not like there ain’t gonna need each other in life. they will probably. i think the chick really doesn’t know what media is. she shouldn’t have posted such rubbish after all it all comes back to her or both of them if i may say..
Ibibintu nagahoma munwa peeeeeeeeeeeeee
Olvis Ni Koko Ni Umwana Koko Atabaye Umwana Ntiyakavuze Biriya Nta Kosa Rihanishwa Irindi
olivis do not worry! ikitabuze namakoma
murutoke.....never mind you find anotherone..
ngontawiticyi sha iturize KBS gusa nawe afite impamvu ibimutera harya NGO ni miss wahe wurwanda c! wave baramushuka man abakobwa beza barahari kandi benshi cyane aracyafite ibyiyumvo byikamba yambaye naryambura azicuza then yufuze kugaruka man ndamutura indirimbo ya rider man avugamo ba kanyandekwe so murakoze
URWISHIGISHIYE ARARUSOMA YAVUGAGA IKI YUMVISE KNOWLESS ASUZUGUZA SAFI OLIVIS NTAKOSA KUKO YAGOMBAGA GUSUBIZA UMWAMBI AHO UTURUTSE SO YIHANGANE KD ARRUSHEHO GUKURA ARIWE.
Musore Wang ihanganesha bibaho. gusa iyotaxi ihise mumuhanda utega indi ihangane kind ukomere
Ngo wamwambariye ukuri? Tekereza umuhungu wubahuka kwandika akanavuga ibintu nkibi! Ibi n’ibigaragaza imitekerereze ye aho igarukira, nta bushishozi no kwiyubaha agira namba!
Ngarutse kuri Vanessa, bimubere isomo nk’umwari kuko kuba public figure si ukwiyandarika ngo ababonetse bose bakwogereho uburimiro. Kwambarira umuntu ukuri birashoboka kuko turi abanyantege nke, ariko gushirwa mw’itangazamakuru bakwishongoraho ko wambaye ukuri bareba ni uguteshwa agaciro, kandi ukagateshwa n’uwutakagira kuko umuhungu wishongora kuriya ambabarire ariko niba atari ubwana areba hafi cyane hacagase!
birarenze si vanessa wagakoze ibyobintu birandenze