Irebere imodoka abasitari bo mu Rwanda batwara

Ushobora kuba warabonye zimwe muri izi modoka mu mihanda ya Kigali ukaba wakwibaza ba nyirazo. Niyo mpamvu Kigali Today yagukurikiraniye bamwe mu basitari bo mu Rwanda n’imodoka batwara.

1. Kate Bashabe

Kate Bashabe ni umwe mu batunze imodoka nziza mu byamamare byo mu Rwanda. Kate usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda rya Kabash House afite imodoka yo mu bwoko bwa BMW X6.

2. Butera Knowless

Knowless wamaze kubaka izina nk’umwe mu bagore bashoboye muri muzika Nyarwanda, atunze imodoka ya Toyota Highlander yakozwe muri 2013. Akanavuga ko ari bwo bwoko bw’imodoka akunda.

3. Eric Rutanga

Rutanga ukina mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports atwara imodoka izwi nka "Gikeri" cyangwa Volkswagen Beattle.

4. Sekamana Maxime

Uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C230.


5. Arthur Nkusi

Arthur umaze kumenyekana mu mwuga wo gusetsa nka "Rutura", atwara imodoka ya siporo yo mu bwoko bwa Peugeot 106.

6. Usengimana Faustin

Usengimana usanzwe ari myugariro wa Rayon Sports, wamukekera ko atwara imodoka ihenze nka Lamborghini kubera uburyo isa ariko yitwarira Toyota Celica ifite ibara ribereye ijisho.

7. Platini Nemeye

Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz, yahisemo kwigurira imodoka ya Toyota RAV4 yakozwe muri 2016. Izi modoka zimenyerewe ubundi gutwara n’abayobozi mu bigo bya leta.

8. TMC

TMC nawe ubarizwa mu itsinda rya Dream Boyz, akunze kugaragara atwaye Toyota Corolla Coupé y’umuryango umwe.

9. Tom Close

Tom Close wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, akaba asanzwe ari n’umuganga, atwara Mercedes Benz C200.

10. Young Grace

Young Grace, umwe mu bakobwa bake bashoboye kwinjira mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kandi akaba anakirimo, nawe atwara "Gikeri" cyangwa Volkswagen Beattle.

11. Jean Baptiste Mugiraneza, Miggy

Miggy uherutse kugaruka mu ikipe ya APR avuye muri Gor Mahia yo muri Tanzania aho yari amaze igihe akina, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4.

12. Hakizimana Mhajiri

Mhajiri ukina mu busatirizi bw’ikipe y’Amavubi akaba n’umuvandimwe wa Haruna Niyonzima, atwara imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz.

13. Allioni Buzindu

Allioni umwe mu bahanzi batakigaragara cyane mu muzika Nyarwanda ariko yatunguranye muri iyi minsi aho ari gutwara imodoka nziza ya Mercedes Benz SLK350.

14. Pastor P

Pastor P utunganya umuziki akaba anafite Studio ya Beyond Record studio, atwara imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris yo mu mwaka wa 2008. Ku bwe ngo nta kunda imodoka cyane.

Agira ati "Ubu ndi kwegeranya amafaranga ngo ngure moto ihenze kuko ari zo nikundira."

15. Yannick Mukunzi

Mukunzi usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa "convertible".

16. Djihad Bizimana

Bizimana ukinira APR atwara Toyota Corolla.

17. Rwatubyaye Abdoul

Abdoul Rwatubyaye ukinira Rayons Sport atwara Touareg

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

njyewe ngenda muri bus kandi abo bose nabahemba buri kwezi ikindi nuko piece zazo baza kuzishaka iwnge mujye mwandika ibifite inyungu ku basomyi naho les start uzi uko barangira .udutaro tuyora ivu

kay yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Kugenda muri bus ni ubushake bwawe cg hari impamvu ibitera nabyo si bibi. Ariko kuvuga ko wabahemba nabyo ni imigisha wagize gusa hari benshi yenda ayo frws yawe yagirira akamaro batari ibi byamamare.
Dushimire umunyamakuru kuri utu dukuru kuko itangazamakuru ntabwo ribereyeho kuvuga politiki gusa n’ibindi byacitse tuba dukeneye no kuruhura umutwe muri utu dukuru. Keep it up

Flore yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

ubwo se ibifite inyungu kuri wowe nibihe?nawe bakuvuge se ko piece de rechange zimodoka zabastar bazikura iwawe? uko nukwishyushya kubusa

umva yee yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Aba stars bacu ni abakire pe! Ariko se guhisha plaques kandi umuntu n’imodoka ye bagaragara, buriya hari icyo bisayidira?

Tuvuge nk’ubu mbonye imodoka,isa n’imwe muri izo, nkabona umusitari yinjiyemo cyangwa asohotsemo, icyo gihe na plaque mpita nyimenya.

bido yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

urakoze kuri utwo dukuru, mudushakire b’abanyarwanda tumenye uko bahagaze nkuko ibindi ibinyamakuru bibikora nka Forbes murakoze

kagabo yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka