Imfura ya Knowless na Clement izitwa nde?
Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.
Kugeza ubu ariko nta yandi makuru aratangazwa ku bijyanye n’iyi mfura y’ibi byamamare bizwi cyane muri muzika yo mu Rwanda.
Izina rizitwa uwo mwana naryo ntiriratangazwa nubwo bimenyerewe ko akenshi muri iki gihe usanga umwana afata izina ry’irinyarwanda rya se umubyara.
Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muryango, zirimo Dj Zizou, avuga ko Knowless yibarutse uwo mwana mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ariko ayo makuru yatangiye gusakara ku mugoroba.

Twifuje kumenya uko umwana n’umubyeyi bamerewe, ariko Clement ntiyabasha kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.
Hari amakuru amwe avuga ko muganga wakurikiraniraga hafi Knowless yari yaramubwiye ko azibaruka mu kwezi k’Ukuboza 2016 hagati cyangwa mu mpera zako.
Butera Knowless na Clement Ishimwe bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016 nyuma y’igihe kinini bakundana. Bivuze ko Knowless yibarutse nyuma y’amezi arenga atatu akoze ubukwe.

Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
ewan cong kbx abastar bacu batugerereyo!!!!
mbere nambere ndashima imana yabanye na knowles butera na clement ko yabahaye umwana mwiza wumukobwa ntago biba byoroshye ariko iyo twizeye irashobora ubu mubaye ababyeyi muzubahirize inshingano zose musabwa kdi imana izababe muruhande mukomere kdi yesu arabakunda nanjye ndabakunda mbifurije umugisha w imana kdi mukunde gusenda nibwo ,uzanesha
biranshimishije cyane jye ndumufana wa knowless namukunze akiga kuri apace akora indirimbo yambere ayita komeza unyizere uwo mwana nawe azakurikize mama we nawe akore music akomereze aho mama we azaba yananiwe bazabyare hungu na kobwa baheke najye ndishimye cyane murakoze.
njye ndabona azitwa petit primus.