Imfura ya Knowless na Clement izitwa nde?
Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.
Kugeza ubu ariko nta yandi makuru aratangazwa ku bijyanye n’iyi mfura y’ibi byamamare bizwi cyane muri muzika yo mu Rwanda.
Izina rizitwa uwo mwana naryo ntiriratangazwa nubwo bimenyerewe ko akenshi muri iki gihe usanga umwana afata izina ry’irinyarwanda rya se umubyara.
Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muryango, zirimo Dj Zizou, avuga ko Knowless yibarutse uwo mwana mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ariko ayo makuru yatangiye gusakara ku mugoroba.

Twifuje kumenya uko umwana n’umubyeyi bamerewe, ariko Clement ntiyabasha kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.
Hari amakuru amwe avuga ko muganga wakurikiraniraga hafi Knowless yari yaramubwiye ko azibaruka mu kwezi k’Ukuboza 2016 hagati cyangwa mu mpera zako.
Butera Knowless na Clement Ishimwe bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016 nyuma y’igihe kinini bakundana. Bivuze ko Knowless yibarutse nyuma y’amezi arenga atatu akoze ubukwe.

Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
imana izabahegutunga nokuramba amahoroyimana akomezekubananamwe
twishimwe cyane tucyumva ionkuru mbasabie umugisha kumana ikomeze kubarinda bagire ibihe byiza
uwo mwana avutse tumusha karibusana karibusanq mwongwe murakoze
nice family
IMANA ISHIMWE NINJYE USIGAYE
biraryoshe!!!! kwel!!
Uwo mujyambere turamwishimiye
Clement and butera God bleesing your family thanks alot
ni karib Ku isi yazonze benshi!!!
@KOCH ahubow ako ka details wongeyeho ko yashyingiwe atwite ntago twari tukitayeho none urabizanye
Umwana Azitwa Ishimwe Ange Knowledo
God bless u all an th baby born I do think that her name maybe ishimwe butera sheillah