Gutora abahanzi bazahatanira PGGSS II bizatangira tariki 20/02/2012

Igikorwa cyo gutora abahanzi 10 bazahatanira PGGSS II kizatangira kuri uyu wa mbere tariki 20/02/2012 kirangire tariki 14/03/2012. Abazaza mu icumi ba mbere baza tangazwa tariki 17/03/2012 muri Serena Hotel i Kigali.

Nubwo abahanzi 20 barimo bazatorwamo 10 batowe n’abanyamakuru, abahanzi 10 bazatorwa n’abaturage bose bifashishije ubutumwa bugufi (sms) kuri telefoni n’uburyo bwo gutorera kuri interineti ku rubuga rwa www.primusgumagumasuperstar.com

Kugira ngo hatagira amanyanga azabamo, sim card yemerewe gutora ni sim card imaze nibura amezi atatu ihamagara inahamagarwa. Sim card yemerewe gutora gusa inshuro imwe k’umunsi.

Gutora ni ukwandika ijambo PRIMUS ugasiga akanya ukandika umubare uranga uwo utoye warangiza ukohereza kuri 4343.

Dore urutonde rw’abahanzi 20 bahatanira gutorwamo 10 gusa:

No 1 Ellion Victory

No 2 Bull Dog

No 3 Urban Boyz

No 4 The Brothers

No 5 Emmy

No 6 Rafiki

No 7 Knowless

No 8 Riderman

No 9 Kamichi

No 10 Jay Polly

No 11 Dream Boyz

No 12 Just Family

No 13 Paccy

No 14 King James

No 15 Young Grace

No 16 Dany

No 17 Naason

No18 Uncle Austin

No 19 Jozy

No 20 Patrick Nyamitali

Primus Guma Guma Super Star ni amarushanwa ya muzika ku bahanzi nyarwanda ategurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya PRIMUS. Ategurwa ku bufatanye n’abateza imbere umuziki wo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (East African Promotors).

Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ubushize ryatsindiwe na Tom Close wahawe ibihembo birimo amafaranga miliyoni 6 no kuririmbana n’igihangange muri muzika ku isi, Sean Kingston.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

ntoye urban boys

Mporera yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

igitekerezo cyange ntoye urban boys

TUMUSIFU yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

UBWO MUGIYE KUVUGA KO UZATSINDA ATARAMENYEKANA!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 19-02-2012  →  Musubize

UBWO MUGIYE KUVUGA KO UZATSINDA ATARAMENYEKANA!!!!!!!!!!!

GOGOGROGOR yanditse ku itariki ya: 19-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka