Gutora abahanzi bazahatanira PGGSS II bizatangira tariki 20/02/2012
Igikorwa cyo gutora abahanzi 10 bazahatanira PGGSS II kizatangira kuri uyu wa mbere tariki 20/02/2012 kirangire tariki 14/03/2012. Abazaza mu icumi ba mbere baza tangazwa tariki 17/03/2012 muri Serena Hotel i Kigali.
Nubwo abahanzi 20 barimo bazatorwamo 10 batowe n’abanyamakuru, abahanzi 10 bazatorwa n’abaturage bose bifashishije ubutumwa bugufi (sms) kuri telefoni n’uburyo bwo gutorera kuri interineti ku rubuga rwa www.primusgumagumasuperstar.com
Kugira ngo hatagira amanyanga azabamo, sim card yemerewe gutora ni sim card imaze nibura amezi atatu ihamagara inahamagarwa. Sim card yemerewe gutora gusa inshuro imwe k’umunsi.
Gutora ni ukwandika ijambo PRIMUS ugasiga akanya ukandika umubare uranga uwo utoye warangiza ukohereza kuri 4343.
Dore urutonde rw’abahanzi 20 bahatanira gutorwamo 10 gusa:
No 1 Ellion Victory
No 2 Bull Dog
No 3 Urban Boyz
No 4 The Brothers
No 5 Emmy
No 6 Rafiki
No 7 Knowless
No 8 Riderman
No 9 Kamichi
No 10 Jay Polly
No 11 Dream Boyz
No 12 Just Family
No 13 Paccy
No 14 King James
No 15 Young Grace
No 16 Dany
No 17 Naason
No18 Uncle Austin
No 19 Jozy
No 20 Patrick Nyamitali
Primus Guma Guma Super Star ni amarushanwa ya muzika ku bahanzi nyarwanda ategurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya PRIMUS. Ategurwa ku bufatanye n’abateza imbere umuziki wo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (East African Promotors).
Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ubushize ryatsindiwe na Tom Close wahawe ibihembo birimo amafaranga miliyoni 6 no kuririmbana n’igihangange muri muzika ku isi, Sean Kingston.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
ntoye jay polly
ntoye jay polly
ntoye jay polly
nabuze aho ntorera
yewana mwaratwibye kuburyo bugaragara so siniyumvisha ukuntu young grace ayazamuka riderman agasigara mutubabarire mureke kwiba
dream boys ooh iragahoraho big up
tukuri inyuma rider man kuko urarenze kdi uzatsinda kuko hip hop yawe irarenze gusa wowe ujye wizera imana kuko niyo inshobora byose.
POLLY BABY
RIDER-ZZO
DRAEM BOYZ
gutora ntibikaveho n’ibyambere.
NDINYUMA YA JAY POLLY CYANGWA 10
Rider man nkuri inyuma
yebabawe turatabaza abantu abantu barigutorera abandi bitwajeko twababaye email reba nawe [email protected] batoreye king james kdi wapi ari riderman gusa issa& peter