Ese koko Senderi yakwegukana Primus Guma Guma Super Star III nk’uko bamwe babibona?
Nyuma y’uko umuhanzi Eric Senderi International Hit agaragariye ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira kwegukana insinzi ya PGGSS 3, hari bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya badashidikanya ko uyu muhanzi ashobora kwegukana iki gikombe.
Iki gikombe cyatwawe ku nshuro ya mbere n’umuhanzi wo mu njyana ya RNB Tom Close, ku nshuro ya kabiri kikajyanwa na King James nawe wakoraga injyana ya RNB, ubu noneho bavuga ko gishobora kujyanwa na Senderi International Hit uririmba injyana ya Afrobeat.

Abemeza ibi bavuga ko Senderi akora cyane mu rwego rwo kwiyegereza abafana be ndetse no gushaka abandi batari basanzwe ari abafana be. Umwe mu babyemeza yagize ati: “Iyi Guma Guma ni iya Senderi. Ngirango mwabonye ko no muri Salax Awards yari yabarushije, sinzi uko byagenze iba itwawe na King James...”
Undi nawe yagize ati: “Erega Senderi azi icyo gukora. Bashobora kuba batamurusha kuririmba ariko we abarusha kwiyegereza abafana bityo rero niba Guma Guma izatwarwa n’uwatowe na benshi, Senderi azagitwara.”
Ntawashidikanya ko Senderi International Hit afite abafana benshi cyane. Ibi bikunze kugaragara cyane iyo yagiye gukorera ibitaramo mu Ntara aho usanga abantu bakubise bakuzura abandi bakabura n’aho bahagaragara. Ikindi kandi baheraho bavuga ko Senderi ashobora kuzegukana PGGSS 3 ni ukuntu yemereye abafana ba Rayon Sport ko nibamufasha bakamutora akegukana insinzi ya Guma Guma azabagurira abakinnyi.

Uwitwa Serge yagize ati: “Senderi azi gukora. Wagize ngo kiriya gikombe kizamucika? Abafana ba Rayon bose bazamutora kubera ko yabemereye abakinnyi kandi urebye nibura abafana ba Rayon utabariyemo abafana be basanzwe, nta kabuza azacyegukana tu!”
Umwe mu bakunzi ba muzika ariko akaba ataragaragaje ko ashyigikiye Senderi yadutangarije ko kuba Senderi ari muri aya marushanwa byonyine bihagije kugira ngo aryohe. Yagize ati: “byonyine kuba Senderi ari muri Guma Guma nta kabuza iyi Guma Guma izaryoha cyane n’iyo atayitwara...”
Twabibutsa ko abahanzi bahanganye na Senderi International Hit muri aya marushanwa ya PGGSS 3 ari Dream Boys, Bull Dogg, Riderman, Christopher, Urban Boyz, Kamichi, Danny Nanone, Fireman, Knowless na Mico The Best.
Ese koko nawe urabona muri aba bahanzi 11 bahatanira PGGSS3 ari Senderi International Hit uzayegukana?
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
Sende!nzagusengera kandi uzayegukana kuko Imana niyo ishobora byose reka abo batizera ugumane n’Imana yawe.Barekeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!
aba rayons sport twese Senderi tumuri inyuma
naho babuze 2. agitwaye sinzi icyo baba bagenderaho .
Senderi azacyegukana abamupinga bamangamanga!Burya iyo umuntu ashyizwe ku rwego nka ruriya ni uko aba ari capable!Abamurwanya rero ni uburenganzira bwabo ariko ari mu bagomba kucyegukana kandi turahibereye nawe arahari.Reka dutegereze tuzarebe ak’abamupinga n’abamwemera!
uyu mugabo ariko mubona yayikura he koko. cyakora umunsi bayiteguye nko mu Murenge nibwo ashobora kuyitwara
hahahhahahahaha media entertainment y’urwanda isigaye iteye icyo ntazi.... mu nyumve neza donc ubatamitse niwe muha promotions... senderi se shahu niyo mwamuha gumaguma 4 ntago azikwiriye kuko nyine yabahe inka namwe mumugororera inkuru zimwamamaza!!!!! giti izarikora muri media y’urwanda mba ndoga nkubito..
SHA SENDE UWAGUTORA NUTAZI IBYA MUZIKA KABISA NGE SINKUBESHYE NIYO NUMVISHE IJWI RYAWE MPITA NZIMYA IRADIO.ESE UBUNDI UBWO URIRIMBA IBIKI RA??IJWI RYIZA SE??IBIHANGANO BYAWE SE?? AHUBWO BYARAKUYOBEYE NDI WOWE NAKWISUBIRIRA MUBUTAXIMAN.
erega senderi numwami wudutendo wa 2013 gusa biragoye kuyitwara fireman na bull dog turabakunda mutugezaho amakuru meza