Biravugwa ko umuhanzikazi Ganzo yaba atwite

Umuhanzikazi Ganzo Maryse wamenyekanye cyane kubera ijwi rye rijya kumera nk’iry’abagabo, akaba kandi ari n’umwe mubahanzi nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira Tusker Project Fame, muri iyi minsi biravugwa ko yaba atwite kandi nawe ubwe akaba abyemera.

Amakuru amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga zinyuranye nka facebook agaragaza ko uyu muhanzikazi yaba atwite ndetse akaba ari hafi kwibaruka umwana.

Ganzo Maryse n’ubwo abyemera ariko, ntatangaza uwo baba bagiye kubyarana umwana dore ko atari yashinga urugo.

Ganzo Maryse.
Ganzo Maryse.

Ganzo kuri ubu wigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ngo ntakihaboneka kubera ibintu byinshi arimo bituma atakiboneka cyane.

Zimwe mu ndirimbo za Ganzo Maryse ni “Karumuna kanjye”, “Umunyarwanda” n’izindi. Amakuru avugwa ni uko Ganzo yaba azibaruka mu minsi ya vuba.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ehhhh!!!!! Byaba bitangaje gusa bishoboka kuba yaba abyaye bitari ngombwa kuko tukiga bavugaga ko yari afite undi mwana. Ubwo yaba abyaye uwakabiri. Ntiyaba akabije se kandi. Abahungu twaragowe koko. Ubwo nawe wamubona ngo nitoreye inkumi. Yewweeeeeee

yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka