Amateka y’indirimbo Umwana ni we mahoro, Nta munoza, Ubarijoro 1&2 na Yuda Isikariyoti

Nk’uko twabivuzeho mu nkuru iheruka ku bihangano n’amateka ari inyuma yabyo, indirimbo zose burya si ko ziba zishingiye ku nkurumpamo. Hari abahanzi bahimba indirimbo bashingiye ku bigezweho mu gihe cyabo, abandi ku bibazo abantu bahura nabyo, abandi bagahimba izishishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta n’izindi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku ndirimbo enye zishingiye ku nkurumpamo zabaye kuri ba nyirazo, ariko bose ntibakiriho. Abo ni Loti Bizimana na Karemera Rodrigue bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abandi ni Rubayita Théophile na Buhigiro Jacques bazize uburwayi.

1. Umwana ni we mahoro (Rubayita Théophile)

Umuhanzi Rubayita Théophile (1947 – 2010), ni we wahimbye indirimbo ‘Uyu mwana ni we mahoro’ ahagana mu 1975. Uwo bashakanye, Mujara Didacienne, wigeze kutubera umutumirwa muri Nyiringanzo kuri KT Radio, yatubwiye ko iyo ndirimbo yayihimbye bataramenyena, hanyuma bahuye Rubayita amubwira ko yayihimbye atekereza uwo bazakundana.

Mujara yaragize ati “Icyo gihe yari atangiye kuba umuhungu utekereza ejo hazaza, yibaza uwo bazabana uko ameze, uko asa, mbese akimajina (akishushanyiriza) uko azaba ameze. Yambwiye ko yabanje no gusengera uwo bazabana kuko yakundaga gusenga. Uwo yaguyeho rero wa mbere asanga ni njye. Ati iyi ndirimbo ni wowe nayihimbiye nubwo nari ntarakumenya.”

Incamake ku mateka ya Rubayita Théophile kanda hano

2. Nta munoza (Loti Bizimana)

Loti Bizimana wamamaye mu ndirimbo Patoro (Patron), nawe ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwagize guhera mu myaka ya za 80 kugeza mu 1994, ari nabwo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akicanwa n’umuryango we wose.

Loti Bizimana, wari ufite itorero ryitwaga Ikibatsi Band, yari umwarimu w’umwuga, n’umuyoboke w’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ari naho yatangiriye umwuga wo kuririmba akiri mu buhungiro mu Burundi.

Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ni iyitwa Nta munoza, aho avugamo umuntu wari warajujubije undi amubuza epfo na ruguru, icyo akoze cyose kikitwa ikosa kabone n’ubwo cyaba ari cyiza, ati ‘ukunda iki nta munoza?’

Umuhanzi Shyaka Gérard waririmbye ‘Délira’, ni umwe mu baririmbyi bakoranye na Loti Bizimana mu itorero Ikibatsi Band ari naho bahimbiye indirimbo Patoro (Patron). Shyaka yaduhishuriye ko indirimbo ‘Nta munoza’ yayiririmbye asa n’ubwira Abadivantisiti bagenzi be basaga n’abamurakariye kubera ko yari yararetse kuririmba indirimbo z’itorero agatangira guhimba izo bita indirimbo z’isi.

Imwe mu ndirimbo z’Abadivantisiti yaririmbye akiri i Burundi ahagana muri za 80 ni iyitwa ‘Urufunguzo rw’ijuru’ ivuga ngo ‘Imitima y’abantu benshi ikeneye urukundo, rwarundi rutikubiraho nk’urwo Yezu yankunze…iyaba bose bari baruzi ijuru ryabaye hafi…’. Ariko kimwe n’izindi yaririmbye akiri mu itorero, ntabwo zamamaye cyane, ari nayo mpamvu bashobora kuba bari baramurakariye.

3. Yuda Isikariyoti (Buhigiro Jacques)

Nyakwigendera Buhigiro Jacques watabarutse muri Mata 2022 azize uburwayi, usibye kuba yari umuhanzi utarabigize umwuga umutunze, yari umuganga ugorora imitsi n’imikaya (Kinésithérapie), akazi yakomeje gukora na nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru aho yavuraga abakinnyi b’amakipe y’igihugu muri siporo zitandukanye kuri Stade Amahoro (Minisiteri ya Siporo).

Mu ndirimbo za Buhigiro zakunzwe cyane harimo Amafaranga, Agahinda, Nkubaze Primus, Nyirabihogo na Yuda Isikariyoti. Mu kiganiro twigeze kugirana nawe tumusanze aho yakoreraga mu 2021, yatubwiye ko ‘Yuda Isikariyoti’ yayihimbye amaze kubura umwana we w’imyaka itatu (3) wapfuye atarwaye, abantu bagakeka ko iyo ndirimbo yashakaga kuvugamo ko atakemera Imana kubera agahinda; ariko Buhigiro yatubwiye ko atari byo.

Buhigiro yaragize ati “Nari napfushije umwana w’imyaka itatu, aho nabaga i Kinshasa. Navuye mu rugo ari muzima ngarutse nsanga umwana yapfuye bamujyanye mu buruhukiro. Rero iyo umuntu apfushije umwana ukiri muto biragorana. Nyuma ni bwo nahimbye indirimbo ‘Yuda Isikariyoti’ abantu bakayumva uko itari. Njewe nabazaga Imana ngira nti ‘ntagutwara utarabasha kugukorera, ntagutwara utaramenya kugukunda…’ kuko yaturemeye kuyimenya no kuyikorera.”

Buhigiro yakomeje avuga ko iyo ndirimbo yayihimbye aganyira Imana ayibaza impamvu yatwaye umwana ukiri muto atarabasha kuyikorera, abantu bakibwira ko yari yaratakaje ukwemera kandi atari byo.

Inkuru ku buzima bwa Buhigiro Jacques kanda hano

4. Ubarijoro ya 1 n’iya 2

Karemera Rodrigue nawe yari umwe mu banyamuziki b’umwuga bo ku rwego rwo hejuru, kuko ari byo yize muri kaminuza mu Bubiligi. Yakoze no mu biro byari bishinzwe uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye (Bureau Pédagogique) ategura inyigisho z’umuziki.

Shyaka Gérard, nk’umuntu wari inshuti cyane ya Karemera banakoranye mu by’uburezi kuva 1981 - 1990, yatubwiye ko we na Rodrigue bafunzwe mu bo leta ya Habyarimana yitaga ibyitso by’inyenzi, bamwe bazizwa ubwoko (Abatutsi), abandi bashinjwa gukorana n’Inkotanyi zari zimaze igihe gito zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu ziturutse muri Uganda mu Kwakira 1990.

Shyaka ati “Rodrigue yambwiye ko bamujyanye aho bakoreraga iyicarubozo muri criminologie, maze abajandarume baramukubita cyane, bamubaza ngo uwo Ubarijoro yaririmbye wagiye mu Bugande ni inde, hanyuma Karemera arababwira ati uriya yari data wacu, ariko ntimugire impungenge ntakiriho, ati ahubwo ndimo no kumuhimbira indirimbo ya kabiri imusezeraho. Ni bwo rero yahimbye Ubarijoro ya kabiri agira ati ‘Twumva ngo wasize abana bane, ahari bo wenda tuzabonana…’ Yari yanze kuripfana nk’umuhanzi”

Ikiganiro cya Shyaka Gérard avuga kuri Nta munoza na Ubarijoro wakanda hano

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka