Uwaririmbye “You’ll Never Walk Alone” ya Liverpool yapfuye

Gerry Marsden wamenyekanye ku ndirimbo yise “You’ll never walk alone” yaje gukundwa ikaba iranga ikipe ya Liverpool, yapfuye ku myaka 78 y’amavuko.

Ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Liverpool bagize bati “Dufite agahinda kenshi kubera inkuru y’urupfu rwa Gerry Marsden, amagambo ye tuzahora tuyibuka.”

Gerry wavukiye i Liverpool, yaririmbaga mu itsinda ryitwa Gerry and the Pacemakers ryaje kuririmba iyi ndiririmbo ya You’ll never walk alone yari yaranditswe na Rogers na Hammerstein mu 1945.

You’ll never walk alone bisobanura ntuzigera ugenda wenyine mu kinyarwanda ya Gerry yakunzwe n’abafana b’umupira w’amaguru cyane cyane ab’ikipe ya Liverpool ikaza kuba nk’ikirango.

Si ikipe ya Liverpool yakunze gukoresha iyi ndirimbo gusa kuko andi makipe nka Celtic, Feyenoord na Dortmund bagiye bakoresha iyi ndirimbo.

Iyi kandi yari yarayisubiyemo muri 2020 ayiririmbira abaganga b’Abongereza bavuraga abarwayi muri iki gihe cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka