“Urukundo benshi badaha agaciro, urwo nirwo rukundo ndirimba”-Maurix
Umuhanzi akanatunganya umuziki, Maurice Jean Paul Mbarushimana uzwi ku izina rya Maurix, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Mama ndakuririmbira”. Avuga ko ko irimo ubutumwa bushimira umubyeyi we n’umuntu ufite urukundo rudasanzwe.
Iyi ndirimo imaze iminsi micye igiye ahagaragara, Maurix avuga ko Indirimbo “Mama ndakuririmbira’ ari indirimbo y’injyana ibyinitse ya Kinyafurika yo gushagirira umubyeyi. Itanga ubutumwa bwo gushimira uwakwibarutse, kuko burya ni ikintu gikomeye kuba umuntu ariho, nko kumenya ko afite isoko.

Ati: “ Umaze kumenya ko isoko ari Imana yafatanyije na mama wawe kukurema, nta kabuza iyi ndirimbo yagukora ku mutima…waba ukimufite ikaba yaguha uburyo bwo kumushimira no kumubwira ko akiri inkingi y’ubuzima bwawe.
Waba kandi utakimufite ikaba yagufasha kongera gutekereza agaciro ka mama, bityo ukarira ukagira igihango cyo kuzamukurikiza ngo ube umuhamya w’imico n’ubutwari yakuraze”.
Iyo ndirimbo itangira yerekana ko umubyeyi agukunda ukiri munda, akababara akubyara ariko yaguterura agahita aseka kubera urukundo n’ibyishimo!
Maurix ati: “Mu gukura kwawe ukora amakosa menshi mama wawe akakwihanganira, icyifuzo cye ni uko waba umugabo koko, ukaba intwali! Ngurwo urukundo rw’umubyeyi, urukundo benshi badaha agaciro!Urwo nirwo rukundo ndirimba”.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|