Urukundo Meddy afitiye abafana be ngo rutuma asohora indirimbo nyinshi adategereje inyungu vuba

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ku izina ry’ubuhanzi avuga ko kuba asohora indirimbo nyinshi kandi zitamwinjiriza aho aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika abiterwa n’urukundo afitiye abafana be.

Ibi Meddy abitangaje nyuma y’igitaramo yakoreye i Buruseli mu gihugu cy’Ububirigi tariki 04/07/2015 ataramira abafana be baba muri icyo gihugu no mu bindi bituranye na cyo ku Mugabane w’Uburayi.

Urukundo umuhanzi Meddy akunda abafana be ngo rutuma asohora indirimbo nyinshi atitaye ku nyungu.
Urukundo umuhanzi Meddy akunda abafana be ngo rutuma asohora indirimbo nyinshi atitaye ku nyungu.

Agira ati “Urukundo mfitiye abafana banjye rutuma nkora amanywa n’ijoro ngakora indirimbo nyinshi zifite amashusho ahenze n’ubwo ntahita mbona inyungu yazo”

Meddy anavuga ko kuba abafana be bamwereka ko bishimiye indirimbo ze bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane n’ubwo imbogamizi zimukoma imbere zitabura.

Ni ubwa mbere Meddy yari akoreye igitaramo mu gihugu cy’Ububirigi ariko cyitabiriwe n’abantu batari bake biganjemo Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu no ku Mugabane w’Uburayi muri rusange.

Muri icyo gitaramo Meddy yaririmbanye n’umuhanzi Kitoko Bibarwa uherutse no kwinjira mu itsinda rya Press One Entertainment Meddy abarizwamo, bakaba bararimbanye indirimbo yabo bombi yitwa “Sibyo” baherutse gushyira hanze.

Igitaramo aba basore bombi baririmbyemo cyari cyateguwe n’ikigo kizwi nka Team Production kizwiho gutegura ibitaramo bitumirwamo abahanzi Nyarwanda bajya kuririmba hanze y’u Rwanda.

Kugeza ubu abahanzi nka Knowless, amatsinda ya Urban Boyz na Dream Boyz ndetse n’umuhanzi Jay Polly ni bo bamaze gukora ibitaramo ku mugabane w’uburayi batumiwe na Team Production.

Meddy na The Ben bakomeje gusohora indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nyuma y’uko baruvuyemo berekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri 2010.

Meddy na The Ben ni bo bahanzi bari ku isonga mu njyana ya R&B mu Rwanda mbere y’uko berekeza muri Amerika, umwanya baje gusimburwaho nyuma na King James.

Kuri ubu ntibyoroshye kumenya uyoboye iyi njyana kuko nyuma hagiye havuka andi mazina akomeye nka Christopher, Bruce Melody ndetse n’abandi benshi bakizamuka.

Cyprien M. Ngendahimana& Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Medy Turagushyigikiye

Vivens yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

Muzatubwire Uwa1 Muri Rb

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

ok meddy nakomereze aho kuk iba nya Rda turamukunda iduhoze ku music iri kuri hitz natwe tuzamujya inyuma ark ubu kuba wamenya king of RNB BIRADUCANGA MWAMUTUBYIRA?

Niyonsenga Francois yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

Meddy Turakwemera Komereza Aho

Emmy Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka