Urban Boys yasimbuye Emmy muri Primus Guma Guma Super Star 2
Nyuma y’icyumweru kirenga Emmy wari mu marushanwa ya PGGSS 2 agiye muri Amerika, ubuyobozi bwa Bralirwa na East African Promotors (EAP) bwemeje ko asimburwa n’itsinda Urban Boys kandi rigafata numero 1 Emmy yari afite.
Joseph Mushyoma, umuyobozi wa EAP, yasobanuye ko Urban Boys ariyo yatoranyijwe gusimbura Emmy hakurikijwe ukuntu bari bakurikiranye mu matora bityo kuba Urban Boys ariyo yari yabaye iya 11 ku rutonde, nibyo byayihaye amahirwe yo gutorerwa gusimbura Emmy.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bwagiranye n’abanyamakuru tariki 16/05/2012, abanyamakuru bagaragaje ko icyemezo gifashwe kimeze nko kwivuguruza kuko bari baratangaje ko ikiciro cya kabiri cy’aya marushanwa nigitangira hakagira umuhanzi uvamo atazasimbuzwa.
Ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bwavuze ko ari ko byari bimeze ariko ko mbere yo gufata icyemezo bagiye hamwe bakareba icyakorwa ndetse banagendera ku byifuzo by’abaturage cyane cyane ko aribo bakorera bityo basanga nta mpamvu yo kudakurikiza icyifuzo cyabo kugira ngo amarushanwa akomeze kugenda neza.

Hanagaragajwe n’impungenge z’uko hirya no hino ku matangazo amanitse (banners) ndetse n’ayo kuri radio na televiziyo harimo Emmy. Bralirwa na EAP batangaje ko biriya bigiye guhindurwa maze hagashyirwamo Urban Boys aho kubamo Emmy.
Abanyamakuru bifuje kumenya igihombo bizateza maze Jean Pierre Twahirwa ababwira ko batabibara nk’igihombo kuko hariho ibintu biza bitunguranye ari nayo mpamvu ingengo y’imari (budget) iba ikeneye guhora isubirwamo. Yanashimangiye ko nta gihombo babara kuri Emmy nk’uko impungenge za bamwe mu banyamakuru zabigaragazaga.
Jean Pierre Twahirwa yagize ati “Ntabwo rwose Emmy tumubaraho igihombo ahubwo namwe mudufashe kubyumvisha abandi. Emmy nawe kugenda byaramutunguye kandi mu gihe yari akiri mu marushanwa yakoze neza ibyo yagombaga gukora ku buryo biriya tutabibara nk’igihombo. Ku mafranga azagenda kuri iki gikorwa cyo kumusimbura, yo ntituramenya uko angana usibye ko atari na ngomba kuba twayatangaza ariko ntabwo tubibara nk’igihombo kuko sicyo.”
Joseph Mushyoma bakunze kwita Boubou akaba n’umuyobozi wa EAP yatangaje ko kuba Urban Boys baje mu marushanwa nyuma amahirwe aba mbere bagize batazayahabwa kuko icyo gihe cya mbere harimo Emmy.
Joseph yagize ati: “Ndumva nta kibazo byagombye gutera cyane ko kuba binjiye mu marushanwa hagati mu kwezi twe bitazatuma tubakata amafaranga y’uku kwezi, bazayahabwa yose. Ikindi kandi amahirwe bayanganya n’abandi bahanzi kuko baje ibikorwa byo kuzenguruka biyerekana hirya no hino bigihari ndumva nta kibazo bazahura nacyo.”

Alex Muyoboke, umujyanama w’itsinda Urban Boys, abona nta kibazo bazahura nacyo kuko kuba ubushize bari mu marushanwa ya Guma Guma bibongerera amahirwe yo kubasha guhita amenyera bitabagoye.
Yagize ati: “Nubwo tutashoboye kugira amahirwe yo kujya muri ziriya Roadshows zarangiye, hariya umwaka ushize twagiyeyo abafana bacu kandi ntaho bagiye baracyahari, ndumva bitadutera ubwoba ahubwo ahasigaye tuzakoresha imbaraga zacu kugira ngo turusheho kwereka abaturage icyo dushoboye kandi ndizera ko tuzabigeraho”.
Muyoboke avuga ko bamaze iminsi bakora ibitaramo hirya no hino ndetse n’imyiteguro ihagije bagize kubera launch bibaha imbaraga nyinshi zo gukora kuburyo yizera ko bizagenda neza.

Safi, umwe mu bagize itsinda Urban Boys yatangaje ko bishimiye cyane aya mahirwe bahawe yo gushyirwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 kandi ko biteguye kuzayinjiranamo imbaraga zidasanzwe.
Safi avuga ko nubwo batashoboye kugira amahirwe mbere yo kuba turi kumwe n’abandi ariko ahasigaye ari opportunity babonye yo kugera ku bakunzi babo babereka ibyo bashoboye.
Yagize ati “Roadshows umunani zose zisigaye ndizera zihagije kugira ngo babone ibyo dushoboye. Ku bakunzi bacu kandi nk’uko bagiye babigaragaza ko bifuza ko tuza muri Guma Guma icyo bakwitega ni ukuzura umugara, ni ukubyina Sipiriyani...”
Nyuma y’uko Emmy ava muri PGGSS 2, abahanzi bahabwaga amahirwe yo kumusimbura harimo Urban Boys, Kamichi, Rafiki na The Brothers.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
AMAKURU YA URBAN BOYZ KO TWUMVA NGO SAFI YAGURISHIJE IBINTU AGIYE KUJYA HE?
Amakuru ndimo kumva njyewe kubwanjye nuko igikombe cyari icy knowles.
yari umukunzi wanyu