Urban Boys izazana abahanzi bose bakoranye collabo mu kumurika alubumu yabo

Mu kumurika alubumu yabo ya gatatu bise “Ku rugamba”, itsinda Urban Boys izazana abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo (collabo) harimo Jackie Chandiru na Washington bo mu gihugu cya Uganda.

Urban Boys yiteguye kumurikira abakunzi bayo alubumu yabo babazanira abahanzi bose bakoranye indirimbo mu rwego rwo kurushaho kubashimisha.

Amakuru dukesha Alexis Muyoboke, umujyanama w’iri tsinda, ni uko mu kumurika alubumu yabo hazaba harimo udushya tubiri tw’ingenzi n’ubwo hazaba harimo udushya twinshi.

Yagize ati: “Udushya tubiri tw’ingenzi ni uko tuzaririmba live kandi tukaba tuzazana abahanzi bose twakoranye collabo. Bose ntibaranyemerera neza ariko nizeye ko bose bazaboneka”.

Alubumu ya gatatu y’itsinda Urban Boys bise “Ku rugamba” izamurikwa tariki 24/11/2012 kuri sitade Amahoro i Remera.

Abahanzi nyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo ntibaramenyekana ariko azaba ari benshi nk’uko Muyoboke Alexis yabidutangarije. Ibijyanye n’amafranga yo kwinjira ndetse n’amasaha bizatangiriraho bazabitangaza vuba aha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka