Uncle Austin na Knowless basusurukije Abanyenyanza
Umuhanzikazi Knowless uri mu bahatanira irushanwa rya PGGSS III n’umuhanzi Uncle Austin nawe umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda babisabwe n’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda basusurukije abatuye mu karere ka Nyanza tariki 12/07/2013.
Abaturage bo muri aka karere bari bitabiriye ariko urubyiruko nirwo rwarutaga abandi bantu bo mu bindi by’icyiciro kuko rwiyumvaga cyane muri abo bahanzi. Ahanini byagaragariraga mu ndirimbo zabo baririmbaga kuko bahitaga babakira maze bagahimbarwa umukungugu ukurenga kandi basa nkaho ntacyo ubabwiye kubera ibyishimo.

Umuhanzi Uncle Austin niwe wabanje ku rubyiniro maze indirimbo ye yise “Ibihe byose” asanga abaturage bayizi maze barafatanya nawe maze si uguhanika amajwi biratinda.
Ubwo Knowless we yasesekaraga ku rubyiniro ibintu byabaye ibindi bindi kuko hari bamwe mu bafana be batihanganiye kuguma aho bari bashyizwe maze baza kumukoraho nuko mu ndirimbo ye yise “Ibidashoboka” irabyinwa ku buryo bwashimishije abantu bari bakoranye bigaragara ko bake aribo basigaye mu ngo zabo.

Ibi byabaye nyuma y’uko ababyinnyi babigize umwuga bari batumijwe n’isosiyete ya MTN Rwanda nabo bari bahanyuranye umucyo ku buryo bwari bunogeye uwababonaga wese.
Abakozi ba MTN bari muri iyi gahunda bavuga ko bazana abo bahanzi bari biteze neza ko baza gususurutsa Abanyenyanza ndetse bakanaboneraho kubagaragariza servisi nshya zifitwe n’iyi sosiyete muri iki gihe.

Mu minsi itatu isosiyete ya MTN yari imaze mu karere ka Nyanza ishimisha abakiriya bayo yanagize umwanya wo gutoranya abahanzi batazwi bibera muri aka karere kugira ngo ibafashe kuzamuka nabo bamenyekane mu muziki nyarwanda.
Abatoranyijwe muri aka karere harimo uwitwa Muhire Frank na Keyinesi basabwe gutanga imyirondoro yabo n’uko MTN Rwanda ikazabatumaho kugira ngo batangire bakorane.

Nk’uko aba bahanzi bakiri bato babitangaje ngo aya mahirwe babonye yo gutoranwa mu bandi ntibazayapfusha ubusa ahubwo bazaharanira gukomeza gutera imbere.
Muhire Frank yagize ati: “Kuba MTN yantoranyije mu bandi nizeye ko bitarangiriye aha gusa ahubwo ubuhanzi mbonye uburyo bwo kubuteza imbere”.


Abari bahagarariye MTN nabo bashimangiye ko bazakomeza kuba hafi yabo bahanzi kimwe n’abandi yagiye ibona mu tundi turere yakoreyemo ibikorwa nk’ibyo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki mutashyizeho video?