Umuziki ntabwo wadutunga wonyine – Dream Boys

Mu gihe kirenga imyaka icumi bamaze bakora umuziki, abagize itsinda rya Dream Boys bavuga ko umuziki utabatunga wonyine kuko nta mafaranga ahagije arimo.

Mu kiganiro Nemeye Platini hamwe na mugenzi we Claude Mujyanama uzwi ku izina rya TMC bagiranye na Kigali Today, bavuze ko isoko ry’umuziki mu Rwanda ritameze neza, bigatuma abahanzi batabonamo inyungu bari bakwiye kubona, bigatuma batabasha no gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cyose.

Gukora ibitaramo bizenguruka igihugu ngo birahenze kuko bisaba amafaranga yo kubitegura, kubyamamaza, ibyuma bizifashishwa muri ibyo bitaramo, aho bibera, kubishyira mu bikorwa, n’ibindi.

Ibi byose kubikora bisaba amafaranga menshi nk’uko Dream Boys babivuga. Ibi ni byo bituma kugira ngo abahanzi bagere mu ntara zose ngo bategereza abaterankunga nka ‘Guma Guma’ cyangwa se izindi gahunda baririmbamo batumiwe.

Nubwo bavuga ko mu muziki nta mafaranga ahagije arimo, abahanzi bashya ntibasiba kuvuka.

Dream Boys yakomoje kuri abo bahanzi bashya barimo bakizamuka mu muziki nyarwanda iti “Wabireba mu buryo bubiri: Ubwa mbere ni uko ari imbuto z’ababanje mu muziki bagaharurira inzira abari inyuma, bigatuma bariho bakora umuziki mwiza kurushaho. Uburyo bwa kabiri ni uko bamwe babona aba bahanzi bakizamuka iyo basohoye ibihangano byabo bagaragara cyane mu bantu bikamera nk’aho abari basanzwe bazimye, ariko buriya si ko bimeze. Abantu bakwiye kubatera umwete, gusa n’abababanjirije baba bahari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka