Umunyarwanda Buravan na Dream Boyz bo muri Angola basubiyemo indirimbo TOTE

Umuhanzi wo mu Rwanda Yvan Buravan yasohoye indirimbo zitandukanye mu gihe kimwe harimo iyo ari kumwe na Dream Boyz bo muri Angola, indi ari kumwe na Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’iyo yafatanyije na A Pass wo muri Uganda.

Izi ndirimbo Buravan yazishyiriye hanze icyarimwe akaba azazikurikiza iziri kuri Album ye nshya.

Indirimbo Buravan yakoranye na Gaz Mawete bayise “Tulale”, iyitwa Si Belle yasubiyemo ari kumwe na A Pass wo muri Uganda ndetse yakoranye n’itsinda rya Dream Boyz ryo muri Angola basubiramo indirimbo yaryo yakunzwe cyane yitwa “Toté”.

Inzu ifasha abahanzi ya New Level Buravan akoreramo yahisemo kubanza gushyira hanze izi ndirimbo uko ari eshatu ari kumwe n’aba bahanzi mpuzamahanga mbere yuko bashyira hanze iziri kuri album ye nshya.

Mu mwaka ushize wa 2020 Burabyo Yvan wamamaye nka Buravan yagombaga gukora igitaramo kimurika Album ye ya kabiri ikurikura iya mbere yise “Love”. Cyaje gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu gushyira hanze izi ndirimbo Buravan abicishije mu itangazamakuru, yavuze ko yiteguye gutaramira abakunzi be igihe cyose ibitaramo bizasubukurwa.

Reba hano indirimbo TOTE umuhanzi Buravan yasubiranyemo na Dream Boyz

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka