Umuhanzi Zilha yamuritse Album yise “Inkotanyi cyane”
Album y’umuhanzi Icyizere Ismael ukoresha izina rya Zilha mu muziki, iriho indirimbo zirimo iyitwa Kagame Money, Inkotanyi Cyane, Twubahwe n’izindi. Zilha yasobanuye impamvu yayise Inkotanyi cyane n’agaciro imufitiye we nk’umuhanzi n’urubyiruko muri rusange.

Iyi Album ya kabiri y’umuhanzi Zilha mu njyana ya Hip hop yasobanuye ko impamvu y’iryo zina ari ukubera umutima inkotanyi zagize zibohora igihugu. Ati “Amateka y’Inkotanyi zabohoye igihugu yankoze ku mutima atuma iyi Album nyibitirira.”
Zilha avuga ko ubutumwa buri muri iyi Album ari ubwo kongera guha agaciro abahanzi bakora injyana ya Hip Hop ko atari abantu bakoresha ibiyobyabwenge gusa ahubwo ari abahanga kandi iyi njyana ikwiye guhabwa agaciro. Ati “Nko mu ndirimbo yitwa “Twubahwe” mvugamo amazina ya bamwe mu bakora iyi njyana ko bakwiriye kubahwa kubera akazi bakora katoroshye.”
Ku ndirimbo “Kagame Money” yavuze ko ari amafaranga y’Amanyarwanda. Ati “Nk’uko wumva bavuga cash money cyangwa se dollar nanjye nashatse kuvugamo amafaranga y’iwacu. Impamvu harimo izina rya Perezida ni uko aho u Rwanda ruri uyu munsi rubikesha byinshi mu bikorwa bye.”
Zilha yamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi. Avuga ko ubu urubyiruko rutagomba gutegereza ko hari ababaha amafaranga ahubwo bagomba kwikorera bakibonera ibisubizo kuko ari kimwe mu bizabahesha icyubahiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|