Umuhanzi Seth Nyungura arasaba abantu kudakomeza kubakira ku moko
Umuhanzi Seth Nyungura warokotse Jenoside afite imyaka 4 arahamagarira abantu bose cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagaharanira icyateza imbere ubumwe Imana yabihereye.
Uyu muhanzi avuga ko atibuka neza ibyabaye muri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994, uretse kuba azi ko yahitanye ababyeyi be bombi, agasigara ari impfubyi n’abavandimwe be batatu.
Ariko ngo nubwo Jenoside yabaye ari umwana, agomba guhaguruka abinyujije mu buhanzi bwe akamaganira kure ibyabaye kugirango ntibizongere ukundi. Akaba ahamagarira abahanzi bagenzi be, binyuze mu bihangano bakora guharanira icyakomeza guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “abahanzi ni ijisho rya rubanda, byoroshye kuba umuturage yumva indirimbo agahita afata amagambo yayo, bityo nk’abahanzi dukwiye kugira uruhare rushya mu kubaka igihugu dukoresheje impano zacu.
Nk’abahanzi dukwiye gukora icyo aricyo cyose cyakumira Jenoside, n’aho tubibonye n’abafite imyumvire nk’iyo tugashyira hamwe tukacyamagana duharanira ko bitazongera.”
Uyu muhanzi akomeza avuga ati “mu gihe tuzibagirwa ko twese turi abana b’u Rwanda Imana izatureka kuko yatugize umwe yo ntiyitaye ku byo twishyiriyeho ngo ni amoko, iryo niryo banga rya kivandimwe Imana yahishuye ku Rwanda kandi nifuza ko urubyiruko twakubakiraho tukubaka u Rwanda rushya rwubakiye ku ibanga rya kivandimwe.”
Seth asaba abarokotse gukomera, ngo ibyabaye byarabaye ariko ntibizongera. Akabasaba guharanira kubaho kandi kubaho neza kubera ko guhera mu bwigunge nta kintu byakubaka, ariko kureba imbere akaba aribyo bikwiriye.
Seth wasigaye ari impfubyi nyuma ya Jenoside, avuga ko ubu aharanira icyakomeza kumeteza imbere akusa ikivi ababyeyi be basize batushije.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Thanks all
nyungura seth iyo nintambwe ya kigabo kbsa haranira kugera kuntego no kushingano nkumuhanzi wifite mimpano maze uhindura imitima ya benshi,courage vrmt.