Umuhanzi Danny Nanone yinjiye mu bucuruzi bw’amakayi

Umuhanzi Danny Nanone yinjiye muri business, aho yakoze amakaye yamwitiriwe azajya anyuzamo ubutumwa bunyuranye bugenewe urubyiruko cyane cyane abanyeshuri.

Ntakirutimana Danny uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Danny nanone”, avuga ko yatekereje uyu mushinga nyuma yo gukora indirimbo zirimo ubutumwa, ariko akaza gusanga indirimbo zikundwa abantu bakishimira kuzibyina gusa ntibasigarane ubutumwa nk’uko bikwiriye.

Danny Nanone afite mu ntoki ikaye yakoze, ynyujijemo ubutumwa bugenewe urubyiruko.
Danny Nanone afite mu ntoki ikaye yakoze, ynyujijemo ubutumwa bugenewe urubyiruko.

Avuga ko yatangiye gutekereza ibintu binyuranye yanyuzamo ubutumwa, mu nyandiko kugira ngo bugere kubo bwagenewe muyindi sura itari iy’indirimbo, kugeza ubwo yaje kugera ku gitekerezo cy’amakaye.

Yagize ati “Natekereje kwandika igitabo nsanga ni ibintu birebire kandi buri mujene bitamugeraho, ntekereza ikintu gihura kenshi n’urubyiruko cy’inyandiko ntekereza amakaye. Amakaye ni ikintu bahura nacyo buri munsi.

Amakaye ndayakora, nshyiraho ifoto yanjye n’ibindi bitandukanye, nkora bugeni nziza ncishamo na bwa butumwa kugira ngo icyo nari ngambiriye nkigereho cy’inyandiko kandi koko akaba ari n’ikaye ifite qualite nziza irimo ubutumwa ndetse nyishyira kugiciro gisanzwe kugira ngo bwa butumwa buzabashe kugera kubo bwagenewe kandi bugire n’icyo bubamarira.”

Avuga ko n’ubwo byamugoye kubera igihe byamutwaye, ubu yishimiye imbaraga yashyizemo akabasha kugera ku nzozi ze.

Ariko avuga ko kugeza ubu nta bufasha yabashije kubona, kuko yakoresheje imbaraga ze ibi bituma atabasha gukora umubare w’amakaye yifuzaga ariko arizeza abanyeshuri ko batazabura amakaye.

Kugeza ubu, ari gukorana n’abantu banyuranye kugira ngo amakaye agezwe mu Ntara zinyuranye.

Aya makaye yageze hanze kuri uyu wa kane tariki 7 Mutarama 2016, Akaba aboneka ahasanzwe hagurishirizwa amakaye ku biciro bisanzwe by’andi makaye asanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ndamwemera pe!! danny

APPOLINAIRE NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

danny nanone ni umuhanzi uririmba neza cyane. indirimbo z,urukundo .afite isubirajwi riryoheye amatwi.hari indirimbo yanshimishije mu buzima ,yitwa ndamufite.uretseko muzika niyo imubereye man

APPOLINAIRE NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

Komerezaho muvandi ndifuza indirimbozawe ok murakoz

Kwizera david yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Arikose nanone nkubaze Dany? Uzava mumuziki ujye mubucuruzi cg uzabikora byombi?

Calliopi yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Dany turakwemera komeza witeze imbere,ubishikarize n’urubyiruko. Thanks

Calliopi yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka