Umuhanzi Bushayija w’imyaka 63 agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Bushayija Pascal w’imyaka 63 arimo aritegura gushyingirwa nyuma y’imyaka 19 apfakaye, akanitegura gushyira hanze indirimbo 14 zose yanditse mu myaka y’1980, akavuga ko harimo n’indirimbo yaririmbiye abakobwa be babiri.

Mu kwezi kwa Mata 2020 nibwo Bushayija yashyize indirimbo hanze yise “Nzaririmba” yakozwe na Jay P iza ikurikira izindi ndirimbo yasohoye mu minsi yabanje, harimo na Elina yazibanjirije zose akaza no kuyisubiramo.

Ni indirimbo Bushayija yanditse hagati ya 1986 – 1989 ubwo yari umwalimu mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo.

Bushayija avuga ko muri iki gihe gusohora indirimbo bitari byoroshye kuko uretse guhenda mu mafaranga, no kubona aho zikorerwa bitari byoroshye kuko byasabaga gutonda umurongo kuri Radio Rwanda cyangwa ku yindi Studio imwe yari iri mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhanzi yavugaga ko nagera i Kigali wenda ibintu bizagenda neza, ariko ngo ubwo yahageraga mu 1998, akazi ko gukora ibikorwa by’ubugeni ntikamworoheye ku buryo bitari kumushobokera gukora indirimbo.

Agira ati “Naraje ntangira gushaka ubuzima, nsanga ibyo gukora umuziki ntibyanyorohera kuko narimo nkora akazi k’ubugeni bwo gushushanya”

Kuri Bushayija, ngo iki ni cyo gihe cyiza cyo gushyira hanze izi ndirimbo zose ku buryo azazikoramo n’umuzingo (Album).

Umunyamakuru wa Kigali Today yabajije Bushayija niba azamurika uyu muzingo, abisobanura muri aya magambo, ati “Ndateganya kuwushyira hanze, ariko sindamenya igihe nzawumurikira numva icya mbere ari ukubanza gushyira hanze izi ndirimbo.”

Ku ndirimbo “Nzaririmba” Bushayija avuga ko ari umwihariko w’ubutumwa yageneye abantu bataye icyizere abizeza ko ubuzima bugomba gukomeza.

Indirimbo y’umwihariko muri izi ndirimbo yanditse hambere, ni “Elina” yasohoye aririmbamo umukobwa yakunze bagatandukana akaza kumubura burundu. Iyi ni inkuru y’urukundo rwa nyarwo yabaye kuri Bushayija inamutera igikomere cy’urukundo ari na yo mpamvu yayishyize hanze mbere y’izindi zose.

Mu ndirimbo azashyira hanze harimo iyo yahisemo kuririmba mu buryo bw’ibihozo azaririmbira abakobwa be (Umuhoza na Umutesi) anabavuga mu mazina nk’uko umubyeyi yaririmbira abana be ibihozo. Akavuga ko iyi ndirimbo izaba irimo kwereka abana be urukundo kuko yabashije kubarera neza no mu gihe bari bamaze gupfusha nyina bakiri bato.

Bushayija Pascal yanakomoje ku bijyanye n’umuziki w’ubu, kuko byumvikana ko harimo itandukaniro ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ya 1980.

Uyu muhanzi yavuze ko byabanje kumugora cyane kuko yari amenyereye ama Studio yakoraga umuziki mu buryo bw’imbonankubone kandi hakaba hari ibikoresho byose bikenewe mu gutunganya indirimbo.

Nyamara ngo muri iyi minsi, yatunguwe no kujya muri Studio akajya asanga ibintu byinshi birakorwa na mudasobwa, ibi rero bikaba bituma hari ikintu cyangirika ku mwimerere w’indirimbo.

Mu buhamya bwe, ati “Nagiye muri Studio ebyiri zitandukanye ariko najya gukora indirimbo nkumva indirimbo bampaye ntabwo ari ya yindi najyanyeyo. Naje kugira amahirwe mpura na Jay P, nsanga we afite ukuntu avanga iby’ubu n’ibya kera kandi agashyiramo ibyuma byose ushaka gushyira mu muziki, ni we twabashije guhuza kugeza ubu.”

Abakurikira indirimbo za Bushayija, ngo bamusaba kenshi gukora amashusho kuko na yo yongera ubushobozi bw’indirimbo.

Kuri iyi ngingo, Bushayija avuga ko bigoye kuba yakora amashusho, ariko ngo agomba kubikora kuko yubaha ibyifuzo by’abamusaba amashusho, ngo na yo agomba kuyakora.

Bushayija kandi yemereye Kigali Today ko arimo ategura ubukwe n’ubwo atasobanuye igihe ubu bukwe buzabera ntanavuge byinshi ku mugeni we.

Uyu muhanzi yagize ibyago mu mwaka wa 2001 apfusha uwo bashakanye, asigarana n’abana babiri b’abakobwa babyaranye.

Muri iyi myaka 19 ishize, ntabwo Bushayija yigeze atekereza kongera gushyingirwa kuko abana bari batarakura. Ati “Nabanje gutegereza ko abana bagira aho bagera, none ubu barangije kaminuza ubu bameze neza na byo ndabishimira Imana.”

Umunyamakuru wa Kigali Today yongeye kubaza Bushayija ku bijyanye n’umugeni we, cyane ko amaze gukura, Bushayija asobanura ko uwo bazashakana benda kunganya imyaka kuko asanga ashyingiranwe n’umuntu muto cyane batabasha kumvikana kuko ngo yajya amugereranya n’abakobwa be.

Agira ati “Urabibona nawe uko ngana sinashyingiranwa n’umwana w’imyaka 25 kuko ntabwo twakwiyumvanamo 100% nzashaka umuntu uri mu kigero cyanjye wenda n’ubwo twaba tutanganya imyaka neza ariko hatarimo itandukaniro rinini.”

Bushayija Pascal ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bazwi mu Rwanda ariko badakunda gushyira hanze indirimbo nyinshi, kuko akunda gukora ubugeni bwo gusiga amarangi no gukora za tabulo (Tableau).

Muri iki kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Today, Bushayija yarushijeho gusaba Abanyarwanda kubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo kugira ngo birinde Covid-19, anasaba Abanyarwanda kujya bamuha ibitekerezo n’inyunganizi ku ndirimbo akora kugira ngo arusheho kunoza ibyo yiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka