Umuhanzi Bruce Melody yapfushije umubyeyi yari asigaranye

Umuhanzi Bruce Itahiwacu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Bruce Melody”, we n’abavandimwe be batatu bapfushije Mama wabo ari nawe mubyeyi bari basigaranye azize uburwayi butunguranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/09/2012.

Umubyeyi we yatangiye ababara umutwe ahita ajyanwa kwa muganga ariko ntibashoboye kumukiza. Bruce Melody abinyujije kurubuga rwe rwa facebook yagize ati: “Nagize Ibyago Nabuze umubyeyi wanjye nakundaga”.

Ubutumwa bumuhumuriza uyu muhanzi w‘imyaka 20 bunihanganisha umuryango we bwakomeje kugaragara kuri uru rubuga.

Uyu mubyeyi Velene Muteteri yitabye Imana afite imyaka 46 akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Gervain Ntibihangana, Ise wa Bruce Melody we yitabye Imana uyu muhanzi afite imyaka itandatu gusa.

Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa cyo gushyingura uwo mubyeyi we.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

melodie kbs nfufatiye iryiburyo knd ikikubayeho ninjye kigiraho ingaruka kuko ndakwemera gs mama wacu akomeze agubwe neza aho aruhukiye mumahoro.

mucyo rukundo irene yanditse ku itariki ya: 27-12-2017  →  Musubize

melody pôle sana rafikiyangu mubuzima bibaho arikimana niyizimpamvu.kubwacutwehotwumva twogumananabacu ariko nyagasani niwafisiryanyuma.

Niyonkuru safi yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Sorry melody :::::::::: kuko ntanumwe utazapfa nanje napfushize umuntu nakundanga chane ali bijanja emanwel hano muli malawi

Manwel john yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Irubyiruko Twarababaye Kubona Urban Boys Itaraje Muri Gumaguma.

Mugiraneza Emmy yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Melody ihangane, niko bigenda mu buzima, habaho kwishima no kubabara, birasimburana ariko iherezo bizashira, imana imwakire mubayo kuko ku mnsi wanyuma tuzaba turikumwe nabacu bagenda uko ibihe bisimburana!ihangane kandi ndagukunda!

kalisa M. Van eric yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka