Umubyeyi wa Uncle Austin akomeje kumererwa nabi n’uburwayi bwe
Nyuma y’umwaka urenga bivugwa ko umubyeyi wa Uncle Austin arwaye umugongo nyuma bikavugwa ko yorohewe, kuri ubu yongeye kumererwa nabi ku buryo Uncle Austin asa nk’uwataye icyizere.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Uncle Austin yagize ati: “Mana ndagusaba....mama yoroherwe kuko ndabona gukira byanze...my moods are low right now”.

Ubwo yari amaze kwandika aya magambo kuri facebook, twifuje kumenya aho mama we yaba arwariye n’uko ameze. Mu kiganiro gito cyane twagiranye kuri telefoni, Uncle Austin yavugaga nk’uwacitse intege.
“yagize ati: mama amerewe nabi cyane arwariye Uganda...” Yongeyeho ko ari uburwayi bwe bw’umwaka ushize ubwo twamubazaga icyo arwaye.
Abakunzi b’umuhanzi Uncle Austin bakomeje kumuha ubutumwa bumukomeza no kumwihanganisha.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|