“Tuzanye amashimwe”, igitaramo cya mbere cya Bernard na Clement
Bernard na Clement bari basanzwe bafasha abandi bahanzi kuririmba kubera ubuhanga bazwiho ariko ubu bishyize hamwe batangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cyabo.
Aba bahanzi bishyize hamwe mu rwego rwo kugira ngo bafashanye ariko buri wese akaba azajya aririmba ku giti cye bitabujije ko hari n’ibikorwa bazajya bakorera hamwe (crew). Kuri ubu bamaze gukorana alubumu bise “Niwowe” igizwe n’indirimbo zirindwi.

Nyuma y’igihe gito rero bishyize hamwe dore ko bishyize hamwe mu mpera z’umwaka ushize, aba bahanzi bateguye igitaramo cyabo cya mbere aho bazataramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bari kumwe n’abandi bahanzi bazaba baje kubashyigikira harimo n’abacuranzi bakomeye bo muri Gospel (indirimbo zihimbaza Imana).
Bamwe mu bahanzi n’abacuranzi bazaba baje kwifatanya na Bernard na Clement harimo Tonzi usanzwe amenyerewe cyane anakunzwe muri Gospel, Ntwari Didier uzwiho cyane ubuhanga mu gucuranga, kuririmba no gutunganya umuziki (Producer), Elevante Singers, Jerome na Audace bazaba bari kuri piano, Willy uzaba ari kuri guitar solo, Claude kuri guitar basse, Mechack kuri drum n’abandi.

Iki gitaramo kizabera muri Hill Top Hotel kuri uyu wa gatandatu tariki 15.2.2014 guhera saa cyenda z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|