Trezzor igiye kumurika album ya kabiri bise “Urukumbuzi”
Itsinda rya Trezzor riritegura kumurika album yabo ya kabiri bise “Urukumbuzi” izaba igizwe n’indirimbo 10 zicuranze ku buryo bw’umwimerere (live).
Trezzor bazwi mu ndirimbo nka “Uw’agaciro” n’“Inshuti nziza”, bazashyira agagaragara iyi album izaba iriho indirimbo 10 mu bitaramo bazakorera hirya no hino mu gihugu ariko bikazabanzirizwa no kuyimenyekanisha, nk’uko uyobora iri tsinda Yves Kana abitangaza.

Agira ati “Kumenyekanisha album yacu tuzifashisha itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Turateganya no kuyigushiriza kuri itunes.”
Gusa avuga ko bagifite imbogamizi zo kubona abaterankunga bazabashyigikira mu gitaramo cyo gushyira iyi album ku mugaragaro, ariko akizera ko mu gihe cya vuba bizaba byakemutse.
Iyi album izaba iriho indimbo zamaze kujya ahagaragara nka Iwacu, Love song, Nyobora, Sinjya kure na I love you.
Trezzor ryashinzwe mu 2009 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, rikaba rigizwe na basore batanu barimo Yves Kana, Berry, Yves Limbanyi, Keza na Isaro.
Ohereza igitekerezo
|