Tonzi yagarutse mu Rwanda nyuma yo kwibaruka umwana
Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi , yageze mu Rwanda kuwa gatanu tariki 29.11.2013 avuye muri Amerika aho yari yaragiye kubyarira mu mpera z’ukwezi kw’Ukwakira 2013
Tonzi yageze kukibuga cy’indege ku wa gatanu mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba akaba yaribarutse neza umwana w’umukobwa; nk’uko tubikesha umwe mu bavandimwe ba hafi ba Tonzi utarashatse ko tumuvuga izina.

Yagize ati: “Tonzi yageze mu Rwanda kuwa gatanu mu masaa moya n’igice kandi yabyaye neza umwana w’umukobwa mu mpera z’ukwezi gushize. Ubushize kubera uburangare bw’abaganga byatumye babura umwana niyo mpamvu yagiye kubyarira muri Amerika, yagiye mu kwa 5… ”.
Uyu muvandimwe yakomeje atubwira ko Tonzi mu gihe yari amaze gusama, hashize amezi make byahise biba ngombwa ko ajya muri Amerika kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga bityo azabashe kubyara neza, kuri ubu ngo akaba ameze neza we n’umwana.

Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 30.7.2012 mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, umuhanzikazi Tonzi aribwo yibarutse umwana wapfuye (yapfiriye mu nda), uyu mwana akaba ariwe wari imfura ye n’uwo bashakanye Alfred Gatarayiha uzwi ku izina rya Alpha.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
TONZI SUBIRAYONTAMAHWA KDI WE NUMUTWAREWE NIMWOKWE UTUZANIYE UMUVABURAYI.
Nasubireyo nta mahwa. Ariko rero rimwe na rimwe abantu baransetsa: Ngo ubushize"Kubera uburangare bw’abaganga byatumye babura umwana niyo mpamvu yagiye kubyarira muri Amerika".Ese muri Amerika ntibapfa???? Burya rero umwana uri bupfe niyo wagira ute ntakimubuza, yewe niyo wazana Specialists bameze bate aranga akitahira Iwacu. Byose tujye tubitura IMANA gusa.
Imana Ihabwe Icyubahirooooooooooooooooooooo!