The Ben yasohoye indirimbo ye nshya yise “Nzakubona”

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo yise “Nzakubona” izagaragara kuri alubumu izaba yitwa “Africa Mama Land”.

Nelly Asanase, umujyanama wa The Ben yatangaje ku rubuga rwa Facebook ati: “"NZAKUBONA" indirimbo Nshya ya THE BEN irasohoka mu masaha make, imwe mu ndirimbo zigize album ye " AFRICA MAMA LAND" Be ready guyz”.

Aya makuru kandi yanatangajwe na The Ben ubwe ku rubuga rwa Twitter agira ati: “Nut less than 2hrs. NZAKUBONA single..which is included in AFRICA MAMA LAND ALBUM will be out for all of you... Yo love is ma Love”. Ugenekereje yashakaga kuvuga ngo “Mugihe kitari hasi y’amasaha 2 indirimbo Nzakubona izaba iri kuri alubumu yanjye Africa Mama Land iraba ibagezeho...urukundo rwanyu nirwo rwanjye...”

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ya The Ben nk’uko nabyo byagaragaye ku rubuga rwa twitter rwa The Ben aragira ati: “...Nzafata amazi ningira inyota, ijoro rize ngutegereje mfite icyizere nzakubona...”

Nta gihe cyashize ubwo Nelly Asanase yahise yongera agatangaza ko indirimbo ya The Ben yageze hanze.

Mugisha Benjamin alias The Ben.
Mugisha Benjamin alias The Ben.

Twifuje kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo no kuri alubumu umuhanzi The Ben yitegura kumurika, ariko mu kiganiro gito twagiranye n’umujyanama wa The Ben ku mugoroba tariki 10/06/2012 yavuze ko amakuru batarayashyira ku murongo neza kugira ngo bayamenyeshe itangazamakuru ariko atwizeza ko biri vuba.

The Ben akorana n’inzu y’umuziki yitwa Mavaka Music Label yo mu gihugu cya Amerika ikaba ari iya murumuna w’icyamamare Akon. The Ben akorana nayo kuva mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka wa 2012 ari nabwo yasinyanye nayo amasezerano y’imikorere nk’uko twabitangarijwe n’umujyanama we Nelly Asanase.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ndi umurundi theben tura mukunda ndakomererezaho

nijimbere ezechiel yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

Ndamushyigikiye.

Habimana joel yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Theben turamushigikiye nakomerezaho

Emmanuel imanaturikumwe yanditse ku itariki ya: 6-10-2019  →  Musubize

kbx komeza ushyigicyire umuhanzi wacu

Charles yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

the ben ndakwemera cyane man caurage

ROBBEN yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

mutanga good informations ku bahanzi nyarwanda mukomereze aho.

uwamahoro laetitia yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

courage ndishimye kubutumwa utugezaho theben

kwihangana yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka