The Ben na Pamella basezeranye mu mategeko

Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Kubera ko uwo muhango wateguwe mu ibanga rikomeye, abatumiwe ntabwo bari bemerewe kwinjirana telefone, hirindwa abafata amafoto ngo asakare mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Urukundo rwa The Ben na Pamela rumaze igihe rugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho mu kiganiro The Ben aherutse gukora, yavuze ko nta gitutu akwiye gushyirwaho kugira ngo arongore Pamela.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, ni bwo The Ben yambitse Pamella impeta y’abakundana (fiançaille), bivuze ko bombi bari bemeranyijwe ko babana, none babihamije kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 basezerana mu mategeko.

The Ben na Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibakunze kubisakaza, gusa bacishagamo bagasohokana, bakohererezanya ubutumwa burimo amagambo y’urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo urukundo rwabo rwacaga amarenga ko ruzakomera.

Abo bombi baje kugaragaza amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, bari mu birwa bya Maldives bakunze kwita ‘Ibirwa by’urukundo’ aho bari basohokeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

the ben yagize umuryango uwiteka amwongerere imigisha

mutesa yves yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka