Talent Detection ntirabona abaterankunga bazayifasha kujya mu Ntara
Gahunda yo kugeza talent detection (gushakisha abantu bafite impano yo kuririmba ngo babafashe kwigaragaza no kuziteza imbere) mu ntara ishobora kutagenda neza kubera ikibazo cy’amikoro.
Talent Detection kugeza ubu yakoreraga mu mujyi wa Kigali gusa ifite gahunda yo gufasha abahanzi batarazamuka ibasanze mu Ntara hirya no hino ariko ngo bishobora kutagerwaho kubera ko yabuze abaterankunga.
Intara byateganywaga ko izabimburira izindi ni Intara y’Amajyepfo mu kwezi gutaha kwa 7 (Nyakanga) ariko kugeza ubu ngo haracyarimo ibibazo by’abaterankunga mu gihe imyiteguro yindi yo yasaga n’igenda neza.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Talent Detection, tariki 06/06/2012, yadutangarije ko kugeza ubu bagifite imbogamizi z’uko abaterankunga ntacyo bari babatangariza kandi iminsi irushaho kwegereza.
Skizzy yagize ati: “kugeza ubu ndacyafite ikibazo cya sponsors biracyari mu magambo gusa ariko Imana izabimfashamo tu”.

Skizzy uri no mu bagize itsinda rya KGB avuga ko amatariki yo kujyana Talent Detection mu ntara azayatangaza vuba kandi bishoboka ko yanahinduka bitewe n’igihe abaterankunga bazabonekera.
Talent detection ni amarushanwa ngarukamwaka agamije gushakisha no gufasha abahanzi bato bafite impano ariko bataramenyekana akenshi kubera ko nta bushobozi bwo kwimenyekanisha bafite.
Kuva Talent Detection yatangira muri 2010 hamaze gutsinda abagera kuri 11. Muri 2010 hatsinze 6 naho 2011 bari 5.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|