Sergent Robert yataramiye Abanyamuhanga abatari bake buzura imyuka
Ubwo umuhanzi Senior Sgt Robert Kabera yataramiraga abatuye akarere ka Muhanga ku munsi wo gusoza icyumweru cyahariwe umuryango kuri uyu wa 08/11/2012, abatari bake barenzwe n’ibyishimo buzura imyuka ku bw’indirimo “Impanda”.
Uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yatunguwe no kubona ukuntu Abanyamuhanga bakonje kandi batanamuzi cyane ko bamwe bari batangiye no kumwitiranya na Eric Senderi.

Sgt Robert yarangije kuririmba indirimbo ye ya mbere abantu nta bushyuhe ndetse n’ibyishimo abantu babonye dore ko indirimbo yabanjirijeho ari iyavugaga ku mibanire y’umugabo n’umugore mu muryango kuko yari ihuye n’insanganyamatsiko.
Ubwo uyu muhanzi yongeraga gusabwa kuririmbira imbaga yari iteraniye aho yashyizeho indirimbo “Impanda” yamenyekanye cyane ndetse benshi bakaba ariyo bamumenyeyeho.


Akiririmba iyi ndirimo ifite ubutumwa benshi bita ko buteye ubwoba kuko ivuga abakoze nabi ku gihe cy’imperuka uko bazaba bameze ndetse n’abakoze neza uko bazagororerwa nibwo abaturage bamenye mu byukuri umuhanzi wabataramiye uwo ariwe bamufasha kuririmba iyo ndirimbo.
Abandi bahanzi basanzwe bashaka ababafasha kuririmba cyangwa kubyinira ku rubyiniro, ariko aha Sgt Robert akimara kuririmba iyi ndirimbo, yahise abona imbaga y’abantu bamufasha kuririmba no kubyina iyi ndirimbo bamusanze ku rubyiniro (stage).

Muri aba bamusanze akaba atari urubyiruko gusa nk’uko bimenyerewe ku bandi bahanzi ahubwo we yayobotswe n’imbaga y’abakecuru, abasaza, abagore, abagabo n’abandi.
Iyi ndirimbo yamufashije gukurura neza imbaga yari iraho kuko basigaye bafite amatsiko yo kumva izindi ndirimbo agiye kubaha. Izindi zose zakurikiye “Impanda” yaziririmbanye morale nyinshi ku bw’abayoboke yari amaze kwikururira.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
byose birashoboka kuko yose igaragara kimwe
Ngo buzura imyuka, ni imyuka mibi se? Hari umwuka Wera hakaba n’imyuka mibi!! Sinzi icyo mushaka kuvuga!
ntabwo akiri sergent Robert. Mukosore
Ngo buzuye IMYUKA!!! ha ha ha ha ha! IMYUKA!!!. None se ko tuzi ko imyuka ari iy’ikuzimu, icyo gitaramo cyari bwoko ki?
mwiriwe bakunzi bacu bataruhuka kutugezaho ibyiza igitekerezo TWIFUZA KOMUZAGERA MUMANJYARUGURU MUKATUGEZAHO IBYIZA BYANYU ARIBYO BACU ICYIFUZO 2,sergent robetr akazaza kutugezaho kurako gaseke yamfunduriye abandi natwe,akadumfundurira,natwe mbayeye mbashimiye kubyo mutugezaho byizai,byiza!!!!!!!!!!!!!!!!
Erega GOSPEL MUSIC irakunzwe nuko abantu batabmenya, dukeneye kuyoborwa n’Imana ntakindi.