Senderi ngo natwara Guma Guma azigisha urubyiruko amategeko y’umuhanda
Senderi International Hit afite gahunda ko natwara Guma Guma azigisha amategeko y’umuhanda urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri. Ngo azishyurira urubyiruko 100 kuri buri site yigisha amategeko y’umuhanda.
Yagize ati: “...nzigisha urubyiruko, nzishyurira urubyiruko 100 rutabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri nkabigisha amategeko y’imihanda kuri buri site ni ukuvuga ngo urubyiruko rudafite akazi ngiye kurwigisha kwigira kugira ngo rubone akazi...”.

Yakomeje adutangariza ko aho baririmbiye hose ndetse n’ahandi bazaririmbira azahakora club yitwa Senderi Fan Club ari naho bazajya bigira ibijyanye n’amategeko y’umuhanda.
Yadutangarije ko abakunzi be basanzwe bigisha imyuga bamwemereye kwakira urubyiruko 100 kuri buri site, abo akaba ari nabo bazamufasha kwigisha urwo rubyiruko.

Akarusho muri uko kwigisha imodoka mu mujyi wa Kigali, ngo ni uko ari abakobwa gusa azigisha.Aba bakobwa ngo bazaba bari mu ma Fan Clubs abiri: iya Nyamirambo n’iya Remera.
Gusa n’ubwo Senderi yemereye aba bose kubigisha amategeko y’umuhanda, ngo barasabwa kubanza kumwamamaza kuko naramuka adatowe ibi byose ntibizakorwa.

Ibi Senderi abitangaje nyuma yo gutangaza ko azagura abakinnyi babiri ba Rayon Sport naramuka atsindiye igihembo cya PGGSS 3, ndetse ko azashakira abagabo abakobwa bababuze bazamutora n’ibindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe ndamwemera wenda muzamuzire
Kuba Urban Boys Itaragitwaye Si Ukuvuga Ko Riderman Ayirusha Indirimbo Nziza Cg Clep Video Nziza
TURAGUSHYIGIKIYE TUZAGUTORA RWOSE. NANJYE NDABAKANGURIRA GUTORA ERIV SENDERI INTERNATIONAL HIT.
uyu mugabo niba atarikwibeshya aratubeshya rwose pggss Man Martin atatwaye we yumva azayihabwa nande koko?kereka nibadakoresha ukuri!!!!!
iki nigitangaza kabisa ,uyu mugabo arashaka gusiga umugani pe nijwi ryiza se afite?ni indirimbo nziza se afite? njyewe ndabona bazapfa gutora KNOWLESS CG SE URBAN CG DREAM BOYS!!!!
iyi nimitwe kuko atangiye kwicamo
ehehehehehehe nimureke nisekere kabisa!!!uyu we yararangiye!!!