Sean Paul yakoze ubukwe
Umurimbyi wo muri Jamaica, Sean Paul, mu mpera z’icyumweru gishize yambikanye impeta n’umukunzi we Jodi “Jinx” Stewart bamaranye igihe kirekire bakundana.
Ubukwe bwa Sean Paul, ubu ufite imyaka 39 y’amavuko, n’umukunzi we bwabaye rwihishwa ku buryo bwari bwatumiwe mo imiryango yabo n’inshuti zabo za hafi gusa.
Sean Paul, ubundi witwa Sean Paul Ryan Francis Henriques, yatangiye gukundana na Jodi “Jinx” Stewart guhera mu mwaka wa 2002; nk’uko igitangazamakuru Urban Islandz kibitangaza.
Jodi Stewart arazwi cyane muri muzika yo muri Jamaica cyane cyane kubera ikiganiro akora kuri Televiziyo yo muri icyo gihugu yitwa Reggae Entertainment Television (RE-TV).

Sean Paul yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo ze zitandukanye ziri mu njyana ibyinitse yitwa Dancehall. Zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana mu Rwanda harimo “I’m Still in Love with you”, “We Be Burnin’”, “Give it up to me”, “Temperature” n’izindi.
Tariki 5/12/2008 ubwo sosiyete ya Rwandatel yamurikaga ibokorwa byayo ku mugaragaro, yatumiye umuririmbyi Sean Paul maze ataramira Abanyarwanda kuri Stade Amahoro.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|