Salax Awards ntiyitabiriwe cyane ugereranije na mbere
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards ku nshuro yayo ya gatandatu byabaye ku mugoroba wa tariki 28/03/2014 ntibyitabiriwe cyane ugereranyije n’ibyayibanjirije ndetse bamwe bavuga ko bikabije.
Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe, ibirori bya Salax Awards byitabirwa n’abantu benshi kugeza ubwo babura aho bicara ariko kuri iyi nshuro ya gatandatu hitabiriye abantu bari hagati ya 100 na 150 kandi muri uyu mubare harimo abahanzi n’abanyamakuru bivuze ko abantu basanzwe bari bitabiriye ibirori bari bake cyane.
Ibi rero ahanini ngo byaba byaratewe n’imvura yabanje kugwa ndetse n’ihuzwa ry’aya marushanwa na Primus Guma Guma Super Star 4.

Mu kiganiro KT Rejoice Show gigita kuri KT Radio 96.7 FM ku wa gatandatu kuva saa tatu za nijoro kugeza saa sita, Emma Claudine ukuriye Ikirezi Group ari nacyo gitegura aya marushanwa ya Salax Awards yasobanuye ko kutitabirwa cyane byatewe n’uko abantu baba baraketse ko Salax Awards itakibaye kubera byahuriranye n’igitaramo (Roadshow) cya PGGSS6.
Emma Claudine yagize ati: “Sinibaza ko ubwitabire buke bwaba bwaratewe n’uko abahanzi bamwe bari bagiye muri roadshow kuko abahanzi bari bahari ni benshi cyane kandi nabo bakunzwe cyane. Ahubwo abantu baketse ko Salax Awards itakibaye kubera ko byahuriranye na PGGSS6…”.
Emma Claudine yakomeje avuga ko nyamara bari bagerageje kujya ku maradiyo no mu bitangazamakuru binyuranye babwira abantu ko Salax Awards itahindutse, ibi bakaba bari babitewe n’abantu banyuranye bagendaga bababaza niba igitaramo cya Salax Awards cyaba cyimuwe.

N’ubwo bimeze gutyo, Emma Claudine yadutangarije ko bari babanje kuvugana n’abategura Primus Guma Guma Super Star ngo barebe ko babaha abahanzi bari muri Salax Awards no muri Primus Guma Guma Super Star bakazagenda nyuma yo kugaragara muri Salax Awards nyamara biranga.
Salax Awards yabaye 28.3.2014 ari nabwo abahanzi bahagurutse I Kigali berekeza I Nyamagabe aho bagombaga kuririmba ku munsi ukurikiyeho, ni ukuvuga ku wa gatandatu tariki 29.3.2014.
Abajijwe ku mbogamizi zikomeye abona bahura nazo mu itegurwa rya Salax Awards yavuze ko ari ukubona abaterankunga.
Yasobanuye ko bikigoye kubona abatera inkunga ibikorwa nk’ibi nyamara ari ibikorwa usanga birwanirwa n’abaterankunga mu bindi bihugu byateye imbere kuko bazi ko ari kimwe mu bintu bikomeye bifasha mu kumenyekanisha ibikorwa byawe.

Ku bihembo bine yabonye, Knowless niwe wabaye umuhanzi w’umwaka kuko niwe wegukanye ibihembo byinshi akurikirwa na Urban Boys begukanye ibihembo bitatu.
Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo :
BEST MALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BA GABO):Urban Boyz
BEST FEMALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BAGORE) : Knowless
BEST SONG OF THE YEAR (INDIRIMBO Y’UMWAKA) : Ibitenge
BEST ALBUM (ALUBUMU NZIZA Y’UMWAKA) : Uwo ndiwe-Knowless
BEST GROUP (ITSINDA RYA MUZIKA RYITWAYE NEZA KURUSHA AYANDI) : Urban Boyz
BEST GOSPEL ARTIST (UMUHANZI WITWAYE NEZA MU NDIRIMBO ZIHIMBAZA IMANA) : Gabby Kamanzi
BEST HIP-HOP ARTIST (UMUHANZI WA HIP HOP WITWAYE NEZA) : Riderman
BEST RNB ARTIST (UMUHANZI WA RNB WITWAYE NEZA) : Bruce Melodie
BEST AFRO BEAT ARTIST (UMUHANZI W’INJYANA YA KINYAFURIKA WITWAYE NEZA) : Senderi
BEST TRADITIONAL ARTIST (UMUHANZI WA GAKONDO WITWAYE NEZA) : Mani Martin

BEST NEW ARTIST (UMUHANZI MUSHYA WITWAYE NEZA) : Active
BEST VIDEO (INDIRIMBO Y’AMASHUSHO NZIZA) : Ninkureka ukagenda
DIASPORA RECOGNITION AWARD (UMUHANZI WITWAYE NEZA MU BABA HANZE Y’U RWANDA) : Stromae
Hanatanzwe kandi ibindi bihembo bibiri icya Best Video Producer cyegukanwe na Ishimwe Clement na Best Audio Producer ariwe Junior Multisystem.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|