Ruzindana Rugasa aranenga imikorere ya PGGSS 2

Umunyamakuru Ruzindana Rugasa wamenyekanye cyane ubwo yakoraga ku rubuga rwa interinet rwa www.igihe.com mbere yo kwerekeza mu kinyamakuru Ijwi, aranenga imikorere ya PGGSS2 kubera uburyo idashobora gushyira mu bikorwa ibyo yatangarije Abanyarwanda ko izakora.

Mu gihe amatora y’abahanzi bari muri PGGSS2 yendaga gutangira, abategura PGGSS2 batangaje ko umuhanzi uzagaragaraho ibikorwa bijyanye no gushaka amajwi mu buryo butemewe n’amategeko azabihanirwa akaba yanakurwa mu bahanzi biyamamaza.

Ruzindana Rugasa we asanga abahanzi bamwe na bamwe baratangiye guteshuka kuko bamwe batangiye kujya bagurira abantu Me2U ndetse bakanabaha amafranga ngo babatore ariko abayobozi ba PGGSS2 ntacyo babikoraho.

Abinyujije kurubuga rwe rwa facebook Ruzindana yagize ati: “ Sinzi niba ari iterambere PGGSS yazanye mu muziki cyangwa se ari ukuwusubiza inyuma! Ubushize muziko havuzwe ikibazo cyo kugura za sim card zikenda gushira mumasosiyete azicuruza. Uyu mwaka hari hashyizweho itegeko ry’uko uzafatwa yitoresha, agura sim cards nyinshi azahita asezererwa mu irushanwa, ariko birababaje kuba ari byo aba bahanzi barimo.”

Rugasa yakomeje ati: “Murabizi nk’umunyamakuru sinkwiye kurya iminwa cyangwa ngo mbere (ibi ntibivuze ko mu bari muri PGGSSII hatarimo uwo mfana. Arimo rwose!) ariko biratangaje kubona birirwa mu bantu babaha amafaranga ngo mutore kanaka/ mu ntore. Plz ibi n’iki? Ibi n’iki? Nonese ko iki kibazo cyabajijwe n’ubushize bizarangira gute? bivuze ko hazajya hatsinda ufite amafaranga cg ufite kivuganira.

Ikimbabaje cyane ni uko n’uwo mfana namubonye mu bikorwa nk’ibi. Ibi nabyo ni ruswa. None se dusabe umuvunyi mukuru azazemo da? Reka reka ahubwo mwebwe mutegura PGGSS, Clement Ishimwe, Kizito Kim Safari n’abandi mukore iyo bwabaga murebe uko mwahindura ibintu. Ndabizi wenda bamwe muri mwe wenda murantera amabuye ariko ibyo mvuga ndabizi ndetse nahagarara ku karubanda nkabihamya. Mugire amahoro mwese.’’

Si Rugasa wenyine kuko hari n’abandi benshi bavuga ko umuntu uzegukana PGGSS2 yamenyekanye amatora ataranatangira. Ese koko aba bahanzi baba bari kugurira abantu ngo babatore nk’uko Rugasa abihamya? Ese koko uzegukana PGGSS2 yaba azwi nk’uko benshi mu bakurikiranira hafi ibya PGGSS babihamya? Wowe urabivugaho iki?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 9 )

Njye ndbona PGGSS yakwisubiraho kuko bitabaye ibyo nta muhanzi w’umustar wazasubira muri iryo rushanwa kuko ngo byagaragaye ko hatagikora ubuhanga ahubwo ari amafranga

Nzitonda yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

Arikose mana umunyafurika azahora akandamiza mugenziwe kugeza ryari?niturangiza ngumuziki w’amerika ngowateye imbere?ahubwo bikomeza kuducuruza kuri mtn kuko irashuka bralirwa ngonabaterankunga.nubujura bucyuye icyuho polisi nibe hafi bareke kunyanganya abaturagengo baratora.umuvunyi nabehafi kuko akarengane kazatuyobora kumakimbira akomeye hagati yabahanzi n’abafana babo.sibyogusa,ariyamafaranga agurwa simcard ashobora gura ubukene mubahanzi ugasanga ugasanga havutse ikindi.

Bikosore yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Nyine ni barica umuziki w’abanyarwanda nk’uko uyu Rugasa yabikomojeho, kabisa sinzi aho ibintu bizagarukira gusa nibikomeza gutya bizamugaza byinshi, erega bakirirwa baduhuma amaso nk’aho tutabona. Ubuse turi ibigoryi kweli

Danny yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ubundi se ninde uyobewe ko hatorwa uwo Bubu cyangwa Clement atorwa ubwose uragirango ntitubizi
ngaho nzaba mbarirwa da!

Sando yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ubundi se bose ko baririmbira kuri CD; ahubwo nabonye BRALIRWA iri kwamamaza umuco mubi kuririmbira kuri CD(PLAYBACK) kandi ibi nta buhanga burimo kuko umuntu wewe wamushyiriyembo CD yafata micro akajya imbere y’abantu ngo arabaririmbira!!! Nonse niba uzatsinda azwi, abo batanga amafaranga barayatangira iki? Ariko sinatora umuntu ampaye amafaranga 200 ni agasuzuguro. Ubundi se kuki tugomba gutora!!! Baba bishakira ariya mafaranga ya SMS nta rundi tukundo baba badufitiye kandi hagenda atubutse nabonye hagenda 65FRW mu gihe SMS ubundi ari 10FRW!!!

sfsdfsfd yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Yewe Rugasa rwose uzavuga uruhe ninde uyobewe ko Uzatorwa yamaze kumenyekana, ninde uyobewe ko utwara igikombe ari uwufite amafaranga, rero wikivuna usakuza

JP yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Njyewe uwanyereka uyu munyamakuru ngo ni Rugasa namukora mu ntoki kabisa. Mbabwije ukuri ko ejo bundi nagiye nyabugogo ariko naratangaje mbona umuntu aza akampagarara I Ruhande akampa amafaranga 200 nko nintore umuntu ntashatse kuvuga izina hano, byarambabaje ndetse niba niba iyi mikorere PGGSS itayizi gusa narakurikiranye nsanga nabo babizi ariko wa mugani wa Ruzindana Rugasa ndibaza nti: “kuki batabahana”

yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ibyo muvuga nibyo cyane ubu najye nababwirako baje bakaduha amafaranga ngo tubatore, ikindi ntahisha n’uko muri iyi weekend abazavamo mbazi.

Kamaliza yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

JYE NTAWENZI WABIKOZE ARIKO NUMVA KO NGO BIRI GUKORWA KANDI KOKO IYO INSHUTI YAWE IKWINGINZE NGO TORA KANAKA YARABINSABYE BITUMA WIBAZA UBURYO YABIMUSABYE. PLZ NIMUREKE UBIKWIYE ABIBONE MWIKWISUZUGUZA EJO NI MWE NITUMARA KUBONA KO MURI IMFURA. NIMUSIGEHO RWOSE BANA B’URWANDA KWIBA SI UMUCO NYARWANDA!

KAZUNGU yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka