Rutsiro: Umuriro washize muri Cash Power y’akarere, igitaramo kirasubikwa
Itsinda ry’abahanzi ryitwa Lovers Group ntabwo ryabashije kumurika indirimbo zaryo, nk’uko byari byitezwe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 22/12/2013 bitewe n’umuriro washize muri cash power y’akarere, kugura undi muriro bikananirana.
Icyo gitaramo cyatangiye mu ma saa moya z’umugoroba, ariko nyuma y’iminota 30 gusa kirahagarara ku buryo abahanzi bari baje kumurika Alubumu yabo batigeze bagera no ku rubyiniro ngo nibura basuhuze abacyitabiriye.

Abari muri icyo gitaramo batunguwe no kubona umuriro ubuze mu nzu mberabyombi icyo gitaramo cyaberagamo, mu gihe nyamara ahandi ho umuriro wari uhari, bagiye kureba muri cash power basanga umuriro washizemo.
Umukozi w’akarere ufite urubyiruko, umuco na siporo mu nshingano ze, Nayili Malachie, na we yavuze ko byatunguranye kuko ubusanzwe abashinzwe kugura umuriro bawuguriraga icyarimwe ari mwinshi noneho hagashira igihe kirekire batongeye kureba aho ugeze.

Muri iryo joro ukimara gushiramo, bagerageje kuwugura ariko ntibyakunda bitewe n’ikibazo cya tekiniki cyari cyabayeho muri EWSA.
Itsinda Lovers Group ryari ryateguye igitaramo cyo kumurika Alubumu yabo iriho indirimbo icumi z’amajwi, rigizwe n’abasore babiri n’umukobwa umwe bose barangije umwaka wa gatatu mu rwunge rw’amashuri rwa Rusororo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’ikigo akaba n’umujyanama wabo, Anastase Bapfakurera yavuze ko iryo tsinda ryari ryateguye icyo gitaramo ku bufatanye n’ikigo mu rwego rwo gushyira ahagaragara ibihangano byabo, kugira ngo babone uko basaba inkunga, bityo babashe gukomeza kuzamura impano yabo, bakora ibindi bihangano n’ibitaramo bitandukanye.
Kuba umuriro washize muri cash power bigatuma igitaramo gihagarara intego nyamukuru yacyo itagezweho, abagiteguye ngo byabateye igihombo kuko hari amafaranga bakoresheje mu myiteguro, mu kwishyura ibyuma by’umuziki (sonorisation) ndetse no kwishyura abahanzi bari baje kubashyigikira.

Icyakora akarere kari kemeye kubatiza inzu mberabyombi cyabereyemo ku buntu, kwinjira muri icyo gitaramo na byo bikaba byari ubuntu, kuko abagiteguye ngo bashakaga cyane cyane kumenyekanisha iryo tsinda n’ibihangano byaryo.
N’ubwo ngo bitazaborohera kubona ubundi bushobozi bw’amikoro bazakoresha mu gutegura ikindi gitaramo, uko biri kose ngo bumva bazashaka ikindi gihe bakagaruka kugira ngo bigaragarize abakunzi babo nk’uko bari babiteganyije.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|