Ruremire Focus arerekeza Dar-Es-Salam mu bikorwa bya muzika
Umuhanzi Ruremire Focus uririmba mu njyana gakondo agiye kwerekeza i Dar-Es-Salam gukorerayo indirimbo abifashijwemo n’uwitwa Kabano usanzwe amukorera.
Mu kiganiro na Kigal Today, yagize ati “Ndateganya ko nzahaguruka hano mu gitondo kuko nzaca iy’ubutaka. Nzamara yo icyumweru dukora, ntihazabura nk’iminsi 10 bizantwara.”

Azaba agiye gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi gusa naho amashusho akazayafatira mu Rwanda. Yagize ati “Amashusho yo indirimbo z’Umuco biba bisaba ko hagaragaramo iby’umuco wacu, hariya sinabibona nzagaruka nyakorere hano i Rwanda.”
Ashima cyane ubuhanga bwa Kabano, ngo ikaba ari yo mpamvu yemera agakora urugendo rurerure amusanga ngo amukorere indirimbo.
Ati “Tumaze igihe kinini dukorana kandi ibyo dukoze bigatanga umusaruro mwiza, mu ndirimbo zose twashoboye gukorana zarakunzwe. Ni umuntu wumva neza umudiho wacu wa Kinyarwanda. Ni Umunyarwanda ubayo, abyumva neza rero.”
Uwo Kabano ni we wamukoreye indirimbo zigize alubumu ye ya mbere yise “Ntungurishirize Umuco.” Iyo albumu iriho indirimbo nka “Urakowe”, “Igendere mwiza", “Cya Kijigija”, “Ntungurishirize Umuco” n’izindi.
Arateganya kuzamarayo icyumweru kimwe gusa ubundi akagaruka mu Rwanda gufata amashusho. Twifuje kumenya indirimbo azakorerayo adutangariza ko abona ari byiza ko yazabivugira rimwe byatunganye neza.
Ruremire Focus ni umwe mu bahanzi bakora injyana y’Umuco gakondo, ibi bikaba bitagarukira gusa mu gukora indirimbo ahubwo no mu bigaragara mu buzima bwe bwa buri munsi, usanga ari umuntu uharanira ko Umuco Nyarwanda utazima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|