Rurageretse hagati ya Theo “Bosebabireba” na ADEPR kubera indirimbo yakoranye na Ama-G The Black

Hashize igihe kitari kinini umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba asubiyemo imwe mu ndirimbo ze zihimbaza Imana izwi ku izina rya “Ingoma yawe niyogere” akayikorana na Ama-G The Black ariko itorero asengeramo rya ADEPR ntiryabyakira neza.

Hashize iminsi micye kandi bivugwa ko itorero rya ADEPR ryaba ryarasabye Theo uzwi ku izina rya “Bosebabireba” gusaba imbabazi itorero kubera ibyo yakoze byo kuririmbana n’umuyisilamu kandi mu itorero ryabo bitemewe kuririmbana n’abantu badakijijwe.

Bivugwa ko naramuka adasabye imbabazi azafatirwa ibihano birimo no kuba yahagarikwa mu rusengero.

Kigali Today yifuje kumenya ukuri nyako ku murongo wa telefoni Theo Bosebabireba adutangariza ko nawe ayo makuru ayumva ariko ko nta muyobozi n’umwe w’itorero rya ADEPR ari naryo asengeramo wari wamwegera ngo amusabe gusaba imbabazi cyangwa se ngo amubaze iby’iyo ndirimbo yakoranye na Ama-G The Black.

Yagize ati: “Ayo makuru nanjye narayumvise haba kuri Radiyo no kuma websites ariko nta muntu wari wagira icyo abimbazaho, ubaye uwambere kubimbaza, nta muyobozi wo mu itorero wari wambaza iby’iriya ndirimbo cyangwa se ngo ansabe gusaba imbabazi.”

Twakomeje tumubaza niba ku ruhande rwe naramuka asabwe gusaba imbabazi azazisaba adusubiza ko kuri we yumva ari nta kibi yakoze cyatuma asaba imbabazi.

Ati: “Kuri njye numva nta kibi nakoze cyatuma nsaba imbabazi. Mbere yo gukora iriya ndirimbo narabivuze hose mu biganiro ku maradiyo, kuma websites ariko nta muntu n’umwe mu itorero wigeze aza ngo ambwire ko ibyo ngiye gukora ari bibi, ese byaje kuba bibi ryari?”

Yakomeje atubwira ko n’ubwo babifata nk’aho ari bibi kuri we abona ari ntakibi kirimo. Yagize ati: “Kuba nafatanya n’umuyisilamu cyangwa se n’undi muhanzi gushima Imana ndumva umuntu atagombye kubisabira imbabazi.”

Ku ruhande rwa Dj Theo wahoze ayobora Bridge Records, akaba n’umujyanama wa Theo ndetse akaba nawe asengera mu itorero rya ADEPR, kuri iki kibazo yadusobanuriye ko nawe kuri we asanga umuhanzi we nta cyaha yakoze.

Dj Theo yagize ati: “None se abazima nibo bakeneye umuganga? Cyangwa abarwayi nibo bakeneye umuganga? Umuvugabutumwa ntabwo avuga ubutumwa abwiriza abakijijwe ahubwo abwiriza abakeneye kumenya ijambo ry’Imana.”

Dj Theo yakomeje avuga ko kuri we asanga Theo Bosebabireba adakeneye gusaba imbabazi kuko yaririmbanye na Ama-G The Black.

Twavuganye n’umwe mubayobozi bo mu itorero rya ADEPR bashinzwe ubuzima bw’abahanzi Alex adutangariza ko iki kibazo kigomba kubanza kurebwa n’abo mu rusengero Theo asengeramo bikabona kubageraho bakabona kugikemura. Yongeyeho ko kugeza ubu ari nta muyobozi wari yagira icyo abimubwiraho.

Twamubajije ku ruhande rwe niba abona ari ikibazo koko Theo akwiriye gusabira imbabazi adutangariza ko kuri we abona koko Theo akwiye gusaba imbabazi kuko ibyo yakoze bitagendanye n’amahame yabo.

Yagize ati: “Abapasiteri nibo bamushinzwe nibo bari kubikurikirana, abo mu rusengero asengeramo nibo bazabanza kubyigaho babone babidushyikirize. Ku ruhande rwanjye mbona akwiye gusaba imbabazi kuko urebye na discipline yacu ntabwo ibishyigikira.”

Twavuganye na Ama-G The black kugira ngo twumve uburyo yakiriye iki kibazo adusubiza ko kuri we yumva ntacyo bimutwaye kuko ni umuhanzi, kandi umuhanzi araririmba abantu nabo bakihitiramo.

Yagize ati: “Njyewe ndi umuhanzi kandi ibyo nkora hari ababyemera n’abatabyemera. Bariya niba batarabyakiriye buriya ntibari mu bo bigenewe. Ni kimwe n’ibindi bihangano byose nkora hari ababyakira n’abatabyakira.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 14 )

ariko abantu nabo bababazwa n’ibintu by’ubusa!ubu se gukorana indirimbo n’umuntu mutari mu idini rimwe nibyo bituma umuhanzi ahinduka gicibwa?uretse no kuba Ama-G ari umusilamu se buriya gusingiza Imana si ibya bose? ndumiwe koko!!!

love yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

Ariko mwagiye mureka gushyusha imitwe y’abantu,igihe mwabuze inkuru mwandika mwagiye murekeraho ko tutabagaya!
Iyi nkuru ubu uyisomye asanga umutwe wayo n’ibaynditsemo aribyo!
rwose Kigalitoday turabakunda ariko hari inkuru mwandika ugasanga ari ugushyashya imitwe y’abantu! Muravuga ngo ADEPR nta proof y’uko ADEPR YANDIKIYE THEO cg se ngo THEO ABE YARAHAMAGAJWE KWISOBANURAYO!..... MUJYE MUREKA GUHARABAIKANA!

kanyamanza yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka