Ruhango: Abakunzi ba Knowless bararira ayo kwarika kuko batakibona Me2U

Abakunzi ba Knowless bo mu Ruhango bavuga ko batababajwe n’uko yasezerewe muri Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya kabiri, ahubwo ngo babajwe cyane n’uko ka mitiyu Me2U babonaga kahagaze.

Umwe mu bitabiraga gutora umuhanzikazi Ingabire Jeanne Butera aka Knowless ukora muri salon mu mujyi wa Ruhango utarashatse ko amazina ye agaragara agira ati “ubu se uragirango telefone yanjye iherukamo aka inite, rekada kuva Knowless yasezerwa muri PGGSS 2 sindongera gushyiramo agafaranga”.

Uyu musore kimwe n’abandi bagenzi be bakunze kuba bagaragara muri uyu mujyi wa Ruhango, bavuga ko nubwo badakunda cyane ibihangano bya Knowless, ariko bitabiriye itorwa rye kuko buri cyumweru hazaga imodoka irimo abasore bazanaga Me2U zo guha abantu ngo batore Knowless.

Ingabire Jeanne Butera uzwi ku izina rya Knowless.
Ingabire Jeanne Butera uzwi ku izina rya Knowless.

Bamwe usanga bagira bati “nigende PGGSS irakabaho nibura ituma amaterefone yacu atabamo vide, ahumwe niba yajyaga iba buri kwezi”.

Aya maganya yose aba bantu batangiye kuyagaragaza ubwo Knowless yasezererwaga muri PGGSS tariki 14/07/2012.

Knowless we akomeje kugaragara mu binyamakuru bitandukanye avuga ko yababajwe n’igihombo yatewe na PGGSS 2 kuko yayishoyemo amafaranga menshi yiyamamaza.

Biteganyijwe ko irushanwa rya PGGSS 2 rizasozwa tariki 28/07/2012 ubwo Jay Polly ufite numero 8 na King James ufite numero 10 bazaba bahatanira umwanya wa nyuma.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ABABURANA ARI BABIRI UMWE ABA YIGIZA NKANA URACYARI UMWANA MUTO POLE SANA BIBAHO NUBUTAHA TUZAKORA UKO DUSHOBOYE NKABANA BO MURUHANGO .

YES yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

iki nicyo kigaragaraza ko ririya rushanwa riteguye nabi. si ikibazo cyutanga m2u kuko nuburenganzira bwe, ahubwo ikibazo nukuntu yatowe hanyuma bikarangira atari muro round ya nyuma. Bralirwa yabnye nagaragara bizayikomerana ihitamo guhisha amajwi itangangaza ibitaribyo. kubera iki? imitegurire mibi.

Kiiza yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Polly ufite numero 8 na King James bazahatanira umwanya wanyuma?uwambere se ni hagati yande nande?

yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Bazamushake abahe ku bintu ndumva nta kindi gisigaye!

karaha yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

hahahahahaha nyamara Jay Polly yarabivugaga bakamuhindura umusazi!!!

hahaha yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka