Rubavu : Aba DJs batatu bafunzwe bazira gucuruza indirimbo badafitiye burenganzira

Dj Ismael, Guido na Hassan bo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu barafunzwe kuva tariki 21/05/2013 bazira gucuruza ibihangano bya bamwe mu bahanzi b’i Kigali kandi batabifitiye uburenganzira.

Aba ba DJs bari muri company yitwa PMPC Promotors ngo bafungishijwe na sosiyete yitwa FOJARI (ihuriro ry’urubyiruko rw’abahanzi b’u Rwanda) yemerewe gucuruza no gutunga ibihangano by’abanya Kigali; nk’uko tubikesha Dj Hakizimana Rachid Hamuli ukorera mu mujyi wa Gisenyi.

PMPC Promotors ikorera ku Gisenyi yo ngo ifite contrats n’abahanzi b’Abanyagisenyi n’abandi bake ba Kigali gusa. Twifuje kuvugana n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe PMPC Promotors ntibyadukundira.

Uwitwa Ange uhagarariye FOJARI ku Gisenyi akaba ari nawe wafungishije abo ba Djs yadutangarije ko bazira gupirata ibihangano by’abahanzi bafitanye amasezerano na United Steet Promotion ikorera muri FORAJI. Twamubajije bamwe mu bahanzi baba bafitanye amasezerano atubwira ko atabibuka kereka yiyambaje lisiti bariho.

Hakizimana Rachid ngo yarusimbutse kubera ko uwo munsi atari yakoze.
Hakizimana Rachid ngo yarusimbutse kubera ko uwo munsi atari yakoze.

Nsanzumuhire André, umugenzuzi muri United Steet Promotion yadutangarije ko aba ba Djs nta kindi bazize usibye gucuruza ibihangano by’abahanzi kandi baranze kujya muri iri shyirahamwe avuga ko ari iry’aba Djs bose ryashyizweho ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kugirango hirindwe gutubura cyangwa se gupirata ibihangano by’abahanzi batabifitiye uburenganzira.

André yagize ati: “Ishyirahamwe ryacu rimaze igihe rikora kandi rirazwi rifite n’ubuzima gatozi, rikorera hose mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere abahanzi no kurinda ubusugire bw’ibihangano byabo...bariya ba Djs bafunzwe rero banze kujya mu ishyirahamwe bakomeza gukora ibitagendanye n’amategeko yo kurengera inyungu z’umuhanzi.”

Yagize ati: “bamwe turabasobanurira bakabyumva ariko abandi ugasanga ntibabyumva. Hari ababa bamaze imyaka myinshi bacuruza ibihangano by’abahanzi nta misoro batanga nta n’amafranga baha abahanzi ba nyiri ibihangano kuburyo baba bumvako ibintu byakomeza gutyo...”

Twifuje kumenya ibisabwa kugira ngo umu Dj abe yakinjira muri iri shyirahamwe byaba ari intandaro yo kunaniza bamwe mu ba Djs adutangariza ko kwinjiramo bisaba amafranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ariko ko umu Dj aba yemerewe kuyatanga mu byiciro uko yishoboye.

Hari kandi ngo n’amafranga 300 atangwa buri munsi mu rwego rwo kugira ngo bategurire abahanzi ibitaramo, kubafasha kumenyekanisha ibyo bihangano byabo n’ibindi.

Kugeza ubu, United Street Promotion ifitanye amasezerano n’abahanzi bagera kuri 123 nk’uko twabitangarijwe na André. Ibihangano by’abahanzi batari binjiramo ntibishobora gutuma bafunga umu Dj utari mu ishyirahamwe babisanganye; nk’uko André yakomeje adusobanurira.

Abahanzi bavuga ko batazi United Steet Promotion

Bamwe mu bahanzi ntibazi United Steet Promotion. Umuraperikazi Paccy akaba ari n’umwe mubo Rachid yashyize mu majwi ko yaba yaragize uruhare mu kubafungisha yadutangarije ko nta muntu n’umwe bigeze bagirana amasezerano kubijyanye n’ibihangano ndetse ko n’iryo shyirahamwe atarizi.

Paccy yagize ati: “Iryo shyirahamwe ntaryo nzi pe. Nta muntu twigeze tugirana amasezerano kandi ibyo bintu sinzi n’inzira binyuramo. Ndaza kugerageza kubaza bagenzi banjye amakuru kuribyo nzababwira... ”.

Paccy ngo nta shyirahamwe azi ngo ntazi n'inzira bicamo.
Paccy ngo nta shyirahamwe azi ngo ntazi n’inzira bicamo.

Humble Jizzo, umwe mubahanzi bagize itsinda rya Urban Boys nayo yashyizwe mu majwi ariko yatangaje ko nta muntu n’umwe bigeze bagirana amasezerano yo guhagarika ibihangano byabo.

Yagize ati: “Ntamuntu ukwiye guhagarika ibihangano byacu uretse twe, nta muntu n’umwe twigeze tugirana amasezerano. ibyo ni ibikorwa byacu na management yacu...”.

Twamubajije niba nta n’ishyirahamwe baba barigeze kugirana amasezerano yo kubarindira ibihangano adusubiza ko cyera aribwo bigeze kuyagirana ku ndirimbo yabo yitwa “Umwanzuro”.

Yagize ati: “kereka cyera ku ndirimbo umwanzuro nibwo twagiranye nabo amasezerano kuri iyo ndirimbo kuko aribo bayikoze ariko ibyo byararangiye, nta kindi gihangano twigeze tugirana nabo amasezerano ayariyo yose...”.

Uncle Austin nawe abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko ari nta muntu yigeze aha uburenganzira bwo guhagarika cyangwa gukumira ibihangano bye kuko ari nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo kubicuruza bityo akaba asaba umuntu wese waba yifuza guhagarika ibihangano bye kubireka kuko abikora ngo bigere ku bantu.

Twagerageje kuvugana na Dj Bob ukorera i Kigali akaba nawe ari umwe mu bagize ishyirahamwe ry’aba Djs ntibyadukundira kuko telefoni ye itari iriho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

amashyirahamwe atazwi nka FOJARI atanafite ibyemezo ko ari ishyirahamwe cg ngo inazane byibuze contrat yagiye isinyana n’abahanzi kweli iraturambiye

Hakizimana Rachid Hamuli yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Nshimiye cyane Kigali Today idahwema kuvugira abanyarwanda,mbisabire mukore ubuvugizi kuri iki kibazo aho abahanzi bakoresha ubwenge bwabo abandi bagashaka kubucuruza bahemukira abanyarwanda,twe mashini zacu zirafunze kuva mukwa3 kugeza ubu kandi twarabishyuye n’indishyi bashakaga,nonese utagize impuhwe ntanatinya imivumo?...bahanzi nakumva mwe mwakora ishyirahamwe mukajya mugirana n’aba Dj amasezerano bo ubwabo,ayo mafaranga bacibwa akabageraho atariwe n’abitwaza ko mwagiranye amasezerano, barakoresha amazina yanyu bahemukira abaturage bikabangisha ibihangano byanyu,ingaruka zo ni nyinshi kuri mwe ndetse n’abaturage...police igenzure imikorere mibi y’abatekamitwe.

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Nkurikije uko nunvise abahanzi benshi bavuga ko batazi iryo shyirahamwe, biragaragara ko abo bantu ari abatekamutwe bishakira amafaranga batavunitse.Ahubwo igitangaje n,ukuntu police ifunga umuntu igendeye kuribyo biristes byabo batekamutwe kandi baterekana amasezerano bagiranye n,abanyamuziki! kuba bafite ubuzima gatozi, ntibivuga ko buriwese agomba kwinjira mwingirwashyirahamwe ryabo! police yarikwiye kubanza kurenganura abo ba Dj bo ku Gisenyi,hanyuma ikanakurikirana abo biha gufugisha abandi nta burenganzira babiherewe!!

kacel yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Nkurikije uko nunvise abahanzi benshi bavuga ko batazi iryo shyirahamwe, biragaragara ko abo bantu ari abatekamutwe bishakira amafaranga batavunitse.Ahubwo igitangaje n,ukuntu police ifunga umuntu igendeye kuribyo biristes byabo batekamutwe kandi baterekana amasezerano bagiranye n,abanyamuziki! kuba bafite ubuzima gatozi, ntibivuga ko buriwese agomba kwinjira mwingirwashyirahamwe ryabo! police yarikwiye kubanza kurenganura abo ba Dj bo ku Gisenyi,hanyuma ikanakurikirana abo biha gufugisha abandi nta burenganzira babiherewe!!

kacel yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Nukuri birakabije usibye ayo mashirahamwe yo murwanda na bo muri tanzania badufungiye amamashini Imusanze wabibaza Amani studio kandi njye nabonye ari abanyarwanda badufungiye imashini kandi byitwa ngoturi mwishirahamwe .rwose birakabije hakenewe ubufasha.

Niyongira Epaphrodite yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Vraiement ntiwakumva uburyo baturembeje kabisa amafaranga yadushizeho kdi banatubeshya ntamasezerano banafitanye nabahanzi? amashyirahamwe yabaye menshi twayobewe iryukuri
reta idufashe.

Fifi yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Dufite ikibazo ku bijyanye na FOJAR kuko bigaragara ko ibi birimo urujijo urebye abantu bitwa ko bagarariye ibi bagenda bahindaagurika turibabaza abanyabo ngo ni abahe nonese nka ba DJ dufite ibyangombwa ba UNITED STREET PROMOTERS turi mu gihirahiro kuko tutazi amahuriro yabo na FOJAR dukeneye ubuvugizi

habumugisha ismail yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka