Riderman yegukanye PGGSS 3 nk’uko byari bitegerejwe na benshi
Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman niwe wegukanye insinzi ya PGGSS 3 nk’uko imbaga nini y’abakunzi ba muzika yari ibitegereje.
Mu birori byabereye kuri stade Amahoro i Remera ku mugoroba w’ejo tariki 10/08/2013, nibwo umuhanzi Riderman yegukanye insinzi mu maso y’imbaga nini y’Abanyarwanda bari bakurikiye ibyo birori byananyuraga imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Riderman yegukanye PGGSS 3 nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko natayegukana ari nta kuri kuzaba kwakoreshejwe, ibi ndetse bikaba byaravuzwe na bamwe mu bantu bakurikiranira hafi muzika barimo bamwe mu bajyanama b’abahanzi ndetse n’abanyamakuru.

Mu bitaramo abahanzi bari muri PGGSS 3 bagiye bakorera hirya no hino mu Ntara, benshi ntibatinyaga kuvuga ko uyu muhanzi yagaragaje ubuhanga n’umubare munini w’abafana kurusha bagenzi be bari bahanganye.
uyu muhanzi yegukanye skeki (cheque) y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24 mu gihe bagenzi be bari bahanganye begukanye amafaranga atageze kuri miliyoni 5 aho Urban Boyz baje bamukurikiye bashoboye kwegukana miliyoni 4, Knowless wabaye uwa gatatu yegukanye miliyoni 3, Dream Boys bakegukana miliyoni 2,5 naho Mico The Best wabaye uwa gatanu akaba yegukanye miliyoni 1,5.
Riderman atwaye igikombe cya PGGSS 3 nyuma ya bagenzi be Tom Close wacyegukanye ku nshuro ya mbere na King James wacyegukanye ku nshuro ya kabiri.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa yaragikwiye ibisumizi courage gusa njye numvaga cyari gutaha muri kina music so thanks