Riderman yafashwe n’indwara y’umusonga

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman amaze iminsi arwaye indwara y’umusonga ariko ntibyamubujije kwitabira ibitaramo bya PGGSS2 byo kwiyereka abafana i Nyamagabe na Huye byabaye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/06/2012.

Mu kiganiro twagiranye tariki 03/06/2012, Riderman yadutangarije ko ubu burwayi bwe bw’umusonga abumaranye iminsi kuko ngo yafashwe mubyo kuwa kabiri tariki 29/05/2012 ariko afite imiti arimo gufata.

Nubwo afite imiti, biragaragara ko umubiri wa Riderman unaniwe dore ko ubwo bari bamaze kwitabira igitaramo cya PGGSS2 i Nyamagabe tariki 02/06/2012, bamusabye kuryama kare ngo aruhuke bihagije.

Riderman yasuwe n'abana ubwo yari akiri ku ruhuka abandi bagiye mu gitaramo.
Riderman yasuwe n’abana ubwo yari akiri ku ruhuka abandi bagiye mu gitaramo.

Ku cyumweru ubwo abahanzi bari muri PGGSS2 biyerekaga abakunzi babo i Huye, Riderman bagiye kumufata habura iminota mike ngo cyakora yabashije kuririmba n’ubwo yari afite intege nke.

Uburwayi bwa Riderman bwaba bufitanye isano n’umunaniro mwinshi. TMC wo muri Dream Boys nawe amaze iminsi atameze neza; yagiye kwa muganga nawe bamubwira ko umunaniro mwinshi waba ubifitemo uruhare runini.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

wastaup dont wrory with that thanks bro

carine yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

bashake inoti ariko bajye bibuka no kuruhuka kuko biba byiza mu buzima.

gahizi lionel yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Tubashimiye amakuru meza mutugezaho. ibi byerekana ko rwose muri abakozi b’umwuga kandi rwose mukomeze.ariko niba bishoboka mujye mutubwira n’utuntu n’utundi nditse n’imikino. ubundi ntacyo twabaveba peeee. big up.

Assiel NIYIKORA yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

bombi ndabakunda gusa bizere uwabahanze kuko byose arabishobora

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka