Rafiki asanga guhora umuhanzi ategereje abamutegurira ibitaramo biri mu bibadindiza
Umuhanzi Mazimpaka Rafiki uzwi cyane mu njyana ye yise Coga Style, atangaza ko kuba abahanzi bahora bategereje ababategurira ibitaramo ari kimwe mu bibadindiza.
Ubwo twamubazaga amakuru ajyanye n’ibyo yaba ari gutegurira abakunzi be yadutangarije ko afite gahunda y’ibitaramo bizazenguruka mu gihugu hirya no hino mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abafana be ariko kandi biri no mu rwego rwo kudakomeza kwicara ategereje abamuhamagara kuza mu bitaramo baba bateguye.

Yagize ati: “Twasanze guhora umuntu ategereje ngo ama companies runaka cyangwa abantu bandi bategura ibitaramo baramuhamagara kuza mu bitaramo dusanga atari byo, ibi kandi twasanze bitudindiza akaba ariyo mpamvu twafashe gahunda yo kwitegurira ibitaramo bizazenguruka hirya no hino mu gihugu…”.
Rafiki yakomeje adutangariza ko iyi gahunda yayikoze afatanyije n’abandi bahanzi bari mu njyana ye ya Coga Style afatanyije na Mako Nikoshwa.

Muri ibi bitaramo usibye Rafiki, Mako Nikoshwa n’abandi bahanzi bo muri Coga Style, hazajya hanagaragaramo n’abandi bahanzi banyuranye basanzwe bamenyerewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Igitaramo cya mbere bazaba ku itariki ya 14.2.2014 ku munsi w’abakundana kikazabera i Kabuga mu nzu Ndangamuco yaho guhera saa moya za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000. Iki gitaramo kizasusurutswa na Rafiki, Mako Nikoshwa, Allioni, Green P n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|