Prosper Nkomezi, Papi Clever na Dorcas bagiye guhurira mu gitaramo kizabera i Huye

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana umaze kubaka izina, Prosper Nkomezi kuri ubu ugeze kure imyiteguro y’igitaramo azakorera i Huye, yatangaje ko azasangira urubyiniro n’itsinda rya Papi Clever na Dorcas na bo bamaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda ibihangano byabo.

Uyu muhanzi wanakoreye ibitaramo bikomeye muri Kenya no mu Burundi mu mwaka ushize, yaherukaga gutaramira i Huye muri Gashyantare 2020 mu gitaramo gikomeye yahuriyemo na Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku itariki 9 Gashyantare 2023, Prosper Nkomezi yavuze ko iki gitaramo yise ‘Live Concert in Huye’ giteganyijwe ku itariki 12 Gashyantare 2023, imyiteguro yacyo ikaba igeze kure cyane ndetse avuga n’abandi bahanzi bazafatanya.

Yagize ati “Urebye imyiteguro tuyigeze kure, navuga ko tugeze kuri 90%. Twariteguye bihagije tuzaba turi kumwe na Papi Clever hamwe na Dorcas n’uwitwa Christian Irimbere. Twizeye ko igitaramo kizagenda neza”.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yanagarutse ku mpamvu yahisemo gukorera igitaramo cye i Huye by’umwihariko mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Nasanze ibitaramo byinshi tubikorera i Kigali, ntabwo i Huye bakunze kubona ibitaramo. Turagira ngo tubataramire bya bindi duha Abanyakigali na bo babibone kuko badutumiye kenshi ntibikunde ko tujyayo. Si igitaramo cy’abanyeshuri, n’abantu bo hanze bemerewe kuza gutarama. Ni uko ari ho twabonye sale nziza haba ari abanyeshuri n’abo bantu bo hanze tugataramira ahantu heza kandi hagutse”.

Uyu muhanzi yasoje avuga ko amatike yo kwinjira agurishirizwa i Huye kandi ko imiryango izaba ifunguye kuva saa munani, igitaramo kigatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Prosper Nkomezi, ni umuhanzi umaze gukora Album ebyiri z’indirimbo zihimbaza Imana. Akunzwe cyane mu ndirimbo nka Urarinzwe, Ibasha Gukora, Nzakomeza ndetse n’izindi zinyuranye.

Igitaramo cye cya mbere yagikoreye muri Serena Hotel i Kigali mu mpeshyi ya 2019, aho na cyo cyari cyitabiriwe cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka