Primus Guma Guma Super Star yakomereje i Nyamagabe

Irushanwa Primus Guma Guma Super Star ryakomereje i Nyamagambe kuri uyu wa gatandatu tariki 02/06/2012 aho abahanzi basigaye muri irushanwa biyeretse abafana babo muri gahunda isanzwe izwi ku zina rya ‘Road Shows.’

Ahagana mu masaha ya saa munani n’igice nibwo umuhanzi wa mbere yatangiye kuririmbira abafana bari buzuye muri sitade ya Nyagisenyi.

Knowless abyinana n'umwe mu bafana.
Knowless abyinana n’umwe mu bafana.

Young Grace, umuhanzikazi uririrmba indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop niwe wabimburiye abandi bahanzi mu ndirimbo ye ‘Hip Hop Game.’ Ubwo Young Grace yari ari kuririmba byagaragaye ko abafana basaga naho bagikonje ku buryo wabonaga nta ngufu mu gufana.

Abafana batangiye gukanguka ubwo Jay Polly yinjiraga akurikiye Young Grace aho yinjiriye ku ndirimbo ‘Akanyarirajisho.’Mu gihe Jay Polly yaririmbaga wabonaga ko abafana batangiye kwinjira mu kirori bya nyabyo.

Bull Dogg ati “Customer care” nigere hose no mu biro bya Mayor.
Bull Dogg ati “Customer care” nigere hose no mu biro bya Mayor.

Nyuma ya Knowless na Urban Boyz, umuhanzi King James yasusurukije abafana aho byagaragaye ko bishimiye cyane indirimbo aherutse gushyira ahagaragara ya ‘Palapala’. King James yapfaga gutera iyi ndirimbo abafana nabo bakamwikiriza kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye.

Abandi bahanzi byagaragaye ko bakunzwe i Nyamagabe ni Bull Dogg ndetse na Riderman wamukurikiye. Indirimbo ‘Customer care’ ya Bulldogg iri mu ndirimbo zishimiwe cyane.

‘Nkwite nde’ ya Riderman ndetse yabyinanye na Mc Anita byagaragaye ko yishimiwe cyane mbere y’uko Riderman asoza asimbukisha abafana mu ndirimbo ‘Simbuka.’

Rriderman abyinana na Mc Anita.
Rriderman abyinana na Mc Anita.

Umuraperi Dany Nanone yakurikiwe na Just Family mbere y’uko Dream Boyz isesekara aho yakiriwe n’ibyishimbo byinshi by’abafana cyane cyane ubwo Dream Boyz yatangiraga kuririmba ’Iteka n’iteka.’

Ikirori cyarangiye ahagana mu saa kumi n’ebyiri , aho abahanzi bahise bajyanwa gucumbikirwa mu mujyi wa Butare aho biteganijwe ko bataramira kuri iki cyumweru.

Dream Boys nibo bashoje.
Dream Boys nibo bashoje.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka