Positive Production yateguye “Accoustic Night” ku Ishyo Art Center
Kuri iki cyumweru tariki 22/04/2012, ku Ishyo Art Center ku Kacyiru ahahoze inzu mbera byombi ya Caisse Social harabera igitaramo kizwi ku izina “Accoustic Night’’ gitegurwa na Positive Production hafi buri kwezi.
Agashya muri ibi bitaramo bya Accoustic Night ni uko abahanzi bose baba baririmba mu muziki ucurangirwa aho (live); nk’uko byemezwa na KANOBANA R. Judo umuyobozi wa Positive Production izwiho gutegura ibitaramo no gufasha abahanzi cyane cyane ku bijyanye n’ibyuma bya muzika byifashishwa mu gihe abahanzi baririmba.

Iki gitaramo hazagaragaramo abahanzi benshi batandukanye harimo Gaby Irene Kamanzi, Moriah Band ndetse n’itsinda rya The Blesssed Sisters. Kwinjira muri iki gitaramo gitangira saa moya z’umugoroba ni amafaranga 2000.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|