Paul Maurix yiyemeje kuririmba indirimbo z’ibihe byose
Umuhanzi Paul Maurix wamenyekanye muri Maurix Music Studio, yatangaje agiye kuririmba indirimbo z’ibihe byose, zirimo ubutumwa bukora ku mutima ya benshi.
Arabitangaza nyuma yo kwigaragaza mu muziki wo mu bwoko bwa classic aririmba yifashishije piano gusa, nka Ugira Ubuntu, Nyiyoborera, Reka ndirimbe, Mureke abana bansange n’ indi nshya amaze gukorera amajwi yitwa Tera imbuto y’urukundo.

Yagize ati “Iyo urebye abandi bahanzi bamenyekanye mu Rwanda nka Rugamba Cyprien, cyangwa bo hanze nka Lucky Duben’abandi, usanga baribandaga kubutumwa budasaza bw’urukundo cyane ndetse, ugasanga ibihangano byabo abantu babyakira vuba bakabimenya bakanabikunda.”
Maurix akomeza atangaza ko, ibyo aribyo byamuteye guhitamo kuririmba ubutumwa nk’ubwabo bahanzi bw’ihumure, ubumuntu, ubunyangamugayo, ubutwari, buhumuriza ababaye, urukundo mu bantu ruramba, ubumwe no gukunda Imana, nk’uko bigaragara mu ndirimbo ari gukora muri iyi minsi.
Paul Maurix anemeza ko indirimbo zuje ubutumwa kandi zubaka imitima ya benshi arizo azakomeza gukora, aho avuga ko abifashijwemo n’ubuhanga bwe ntagereranywa mu gucaranga igikoresho cya muzika cya piano n’inama agirwa n’abakuru atazacika integer muri ibyo bihangano.
Kugeza ubu Paul Maurix afatwa nk’umwe mu bahanga bakomeyecyane mu Rwanda mugucuranga, aho atunganya amajwi muri Studio ye yise Maurix Music Studio ifite icyicaro Kacyiru.
Paul Marix ni umuririmbyi wabigize umwuga akaba yarazamuye abaririmbyi benshi ku ndirimbo nyinshi yagiye abakorera, zirimo nka “Mbwira” yego ya Tom Close, Sindi indyarya ya Urban Boys, Amahirwe ya nyuma ya The Ben n’izindi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
N’ubwo ntaguheruka ndakwemera kandi icyo gitekerezo cyo guhanga utanga ubutumwa mu njyana nziza zirimo ubuhanga, ndagishyigikiye urabizi.
Sha uzi gucuranga kabisa !
Ndashaka kwiga piano nakubona gute ngo unyigishe?