PGGSS: Jay Polly yemeje Abanyakarongi
Ubwo abahanzi 9 basigaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season 2 biyamamazaga mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, tariki 12/05/2012, Abanyakarongi batagira ingano bagaragarije umuhanzi Jay Polly ko bamushyigikiye byimazeyo.
Jay Polly akigera imbere y’imbaga y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari buzuye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ruybengera, abantu bahise basakuriza rimwe bashyira amaboko hejuru abandi bafite igitambaro cyanditseho izina rye nk’ikimenyetso cy’ibyishimo bari bamufitiye.

Jay Polly yaririmbye ari uwa kane ku bahanzi 9 bagombaga kunyura imbere y’imbaga, ariko abamubanjirije wabonaga badasusurutsa abantu cyane nkawe, dore ko we yaririmbaga indirimbo ze abaje kureba bose bakaririmbana nawe kuva indirimbo igitangiye kugeza irangiye.
Ku bahanzi 10 bari bari mu irushanwa, 9 ni bo basigayemo nyuma y’uko uwitwa Emmy avuyemo kubera ko yari afite uruzinduko rwo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyi minsi abahanzi basigaye muri Primus Guma Guma Super Star Season 2 barazenguruka mu turere twose tw’igihugu biyereka abafana babo ari nako babaha amanita. Biteganyijwe ko uzegukana iri rushanywa azamenyekana tariki 23/07/2012.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Njyewe wendumu fan waTom ndabona pggss izatwarwanabo
bomu tsinda rya Taff Gangs kandi mujye mutugezaho amakuru yabahanzi bomuri Congo
uyu muco wo gushyigikira umukunzi wawe n’amazina ye ku gitambaro ni mwiza.ni byiza abanyakarongi mukomereze aho n’abandi banyarwanda mubonereho!