Nyuma y’igihe arwaye indwara itazwi, TMC (Dream Boys) ari koroherwa
Umuhanzi TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ari koroherwa nyuma y’iminsi itatu amaze arwaye indwara itazwi.
Uburwayi bwa TMC bwamufashe mu gitondo cy’umunsi biteguragaho kujya kuririmba mu gitaramo (Roadshow) cya PGGSS2 i Gicumbi tariki 26/05/2012 ubwo yabyukaga yumva umubiri we ufite intege nke nyamara akihangana akajya mu gitaramo.
Bukeye bwaho TMC yasuzumwe na muganga usanzwe abavurira mu rugo, amuha imiti ariko tariki 28/05/2012 yarakomerejwe bituma ajya kwa muganga ariko nabo ntibamenye neza icyo arwaye, gusa bamuhaye imiti arataha.
Ubwo twavuganaga kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012 yadutangarije ko nubwo ari kumva ari koroherwa uburwayi bwe atazi ubwaribwo. TMC yagize ati: “Ndi koroherwa,...ariko ntabwo nzi icyo ndwaye kugeza ubu, gusa ndi gufata imiti.”
Hari bamwe bakeka ko TMC yaba ari malariya arwaye dore ko nawe mbere ariyo yakekaga ubwo bamuhaga imiti ya mbere. Mugenzi we bagize itsinda rimwe rya Dream Boys, Platini, nawe akeka ko ngo yaba ari malariya TMC arwaye.
Platini nawe yemeza ko mugenzi we arimo koroherwa. Yagize ati: “Yorohewe wenda ubu wasanga yanakize. Hashize gusa iminota 10 tubonanye.”
Itsinda Dream Boys ni bamwe mubahanzi 10 bari mumarushanwa ya PGGSS2 bakaba bafite numero 4.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|